umu amakuru- Yananiwe kwihangana nyuma yo kumenya ko yanduye SIDA yikataho ijosi akoresheje icyuma | Umusingi

Yananiwe kwihangana nyuma yo kumenya ko yanduye SIDA yikataho ijosi akoresheje icyuma

Please enter banners and links.

Waswa Kalibara w’imyaka 55 yari yaje kwa mushiki we Justine Nantalo kwivuze ariko abaturage bagiye kubona babona afashe icyuma ari mu nzu ya mushiki we yikata ijosi arapfa.

Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda ahitwa Bulenga muri Wakiso ,mushiki we akaba yavuze ko yari agiye muri dushe gukaraba agiye kumva yumva umwana aramuhamagara ngo Waswa afashe icyuma bahita bahamagara abagabo kugirango batabare ariko bagatinya kwinjira mu nzu batinya ko yabatera icyuma.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuze ko yananiwe kwihanganira kumenya ko yanduye agakoko gatera SIDA ahitamo kwiyica .

Umwe mu baturage bari bari aho yavuze ngo imiti igabanya ubukana yaraje kandi abantu banduye SIDA ari benshi kwiyica ntago ariwo muti .

Undi mushiki we Nakakande Agnes waje amuherekeje kwivuza baturutse Busuju muri  Mitiyana yavuze ko musaza we amaze igihe yigamba ko aziyahura.

3,878 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.