Umubyeyi wa Miss Iradukunda Liliane ngo amuheruka aba Nyampinga, n’imodoka ye nibwo ayiheruka
— January 2, 2019
Please enter banners and links.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda bikora amakuru y’imyidagaduro (ShowBiz) ku wa Mbere tariki 31/12/2018, umubyeyi wa Nyampianga (Miss Rwanda 2018) Iradukunda Liliane utuye Rwampara yahishuye ko we n’umukobwa we badaherukanye akaba amukumbuye cyane.
Uyu mubyeyi abazi gusesengura amashusho bavuze ko umubyeyi wa Miss Rwanda Iradukunda Liliane aganira n’umunyamakura yagaragazaga akababaro ku maso n’agahinda nk’umubyeyi yumvaga umwana we ubwo abaye Nyampinga amutezemo byinshi ariko ibyo bindi nyina sibyo ashaka ahubwo yavuze ko ashaka guhura n’umwana we bakaganira.

Nyina wa Nyampinga

Ababyeyi ba Nyampinga umunsi yambikwa ikamba
Umwe mu bumvise ikiganiro cy’uyu mubyeyi yaravuze ati Nyampinga akananirwa no gufata umunsi umwe atemberana ababeyi mu modoka yahawe koko?.
Mu gihe ibikorwa byo gutoranya Nyampinga ugomba gusimbura Miss Rwanda Iradukunda Liliane birarimbanije, uyu mubyeyi yavuze ko rwose yifuza kubona umwana we ngo kuko asa nk’umuheruka ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 dore ko ngo no kuvugana kuri Telefoni ari tombola kuko atajya amuhamagara.
Uyu mubyeyi ubona avugana ikiniga, yavuze ko byanamutera kurira kuganira ku mwana we ahanini bishingiye ku gahinda ko kuba badaherukanye.
Uyu mubyeyi witwa Uwimana Chantal avuga ko Iradukunda Liliane ari we mwana wenyine w’umukobwa afite, gusa ngo amaze kugira imyaka 5 yamuhaye abo mu muryango ngo bamurere kuko we nta bushobozi buhagije yari afite bwo kumwitaho.
Nyina wa Liliane Iradukunda avuga ko kugeza ubu umukobwa we abana na mubyara we wo kwa nyirasenge.
Nyuma amaze kuba Miss Rwanda ngo byaramushimishije cyane kuko yumvaga ari ibintu bidashoboka. Uyu mubyeyi wivugira macye ubwo inyarwanda.com bamusuraga bamusanze yaravunitse ukuboko, atangaza ko Iradukunda Liliane azi iby’iyo mvune gusa ngo akaba atarigeze akurikirana ngo amenye niba umubyeyi we yarakize.
Nyina wa Liliane avuga ko kuva uyu mukobwa we yatorerwa kuba Miss Rwanda batigeze bongera kugira umwanya wo kubonana uko bikwiye ngo baganire, ndetse ngo inshuro ya nyuma amuheruka ni muri Gicurasi, ngo no kuvugana kuri Telefoni ntibikunze kubaho kuko uyu mwana we atajya amuhamagara acyeka ko wenda agira akazi kenshi . Avuga ko nta kindi kintu yifuza uretse kuba nibura yamubona bakaganira.
Uyu mubyeyi avuga ko atitaye ku bihembo byose cyangwa umushahara w’umwana we kuko ngo icyo ashaka ari ukubona umwana gusa ngo dore ko n’imodoka yahembwe uyu mubyeyi atarayica iryera uretse ko ngo gusa kuba yarayiboneye muri Convention Center.
Yavuze ko ubutumwa yagenera Miss Iradukunda Liliane ari uko amukumbuye nyuma y’amazi agera kuri 7 yose atamubona.
Uyu mubyeyi asoza agira inama ababyeyi bafite abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda 2019 inama yo kubaba hafi muri iri rushanwa kuko ngo usanga bibagiraho ingaruka nyinshi.
6,384 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply