Abanyonzi b’amagare babujijwe gukora ijoro bati ubukene bugiye kutwica
— December 30, 2018
Please enter banners and links.

Guhera ku munsi w’ejo hashize tariki 29 Ukuboza 2018 nibwo icyemezo cyo guhagarika abanyonzi b’amagare cyatangiye gushyirwa mu bikorwa cyo kubahagarika gukora ijoro kubera ko abanyozi bateza impanuka.
N’ikimwe mu byaganiriweho mu nama yabaye nyuma y’umuganda ko abanyonzi babujijwe gukora ijoro bakazajya bakora guhera mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe n’igice bagataha uzajya yiha gukora nyuma y’isaha yavuzwe igare rizajya rifatwa rijyanwe ku Murenge kandi nta kurikurayo ahubwo azajya atezwa cyamunara.
Mu nama y’umuganda isoza uku kwezi mu Mudugudu w’Akagera muri Kabeza niho iki cyemezo cyavugiwe ariko bivugwa ko ari gahunda iri mu gihugu hose ko abanyonzi bazajya bakora bakagarukiriza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba icyemezo abaturage batavuzeho rumwe.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ariko hari ibyemezo bifatwa ariko bigateza ibibazo mu gihugu kandi hari ubundi buryo ikibazo cyakemuka kuko niba bavuga ko amagare ateza impanuka kubera ko nta matara afite aho kubahagarika bigateza ibibazo bababwira amagare bakayashyiraho amatara ariko ubukene buhari bakaba babujije abantu kwikorera ubwo si uguteza ibindi bibazo koko”.

Abanyonzi (Amafoto ya internet)

Undi muturage muri iyo nama yaravuze ati tugomba kuba amategeko ati muribuka insengero zifungwa kubera icyemezo cyari cyafashwe rero n’ibindi tubyubahiriza.
Umwe mu bayobzi bari mu nama y’umudugudu nyuma y’umuganda witwa Pascal yavuze ko igitekerezo gishobora kuva mu Mudugudu wabo wa Akagera kikazamuka kigahindura ibintu ati “Niyo mpamvu turi butange ibyifuzo byanyu bikigwaho kubera y’uko niba mwifuza ko amagare ashyirwaho amatara agakomeza gukora kandi ko ayo masaha bahagarikiweho ariyo abagenzi baba bagenda cyane wenda ubwo ubuyobozi bwo hejuru buzabyigaho barebe igikwiye”.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko kizwiho kuvugira abaturage cyane cyane ababa barenganyijwe cyaganiriye n’umwe mu banyonzi bakorera ku muhanda Kabeza Rubirizi cyangwa Kabeza Busanza atubuza gutangaza amazina ye kubera impamvu ze bwite ariko yavuze ko batishimiye icyemezo cyo kubahagarika amasaha meza baboneragaho amafaranga ko bigiye kubateza ubukene n’ubusanzwe babonaga udufaranga duke kandi biyushye icyuya.
Yasabye ko Perezida Kagame n’ubundi ariwe wabagaruye ku mihanda nyuma y’igihe kinini amagare yaraciwe muri Kigali yakongera agategeka abafashe icyemezo bagashaka indi nzira ariko atari ukutubuza gukora kuko byatugiraho ingaruka mbi n’imiryango yacu wenda batubwire dushyirisheho amatara manini kuko birashaboka.
3,131 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply