umu amakuru- Itariki umuhanzi ukomeye mu Rwanda Jay Polly azafungurirwaho yahindutse | Umusingi

Itariki umuhanzi ukomeye mu Rwanda Jay Polly azafungurirwaho yahindutse

Please enter banners and links.

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye mu njyana ya Hip Hop, nka Jay Polly itariki azafungurirwa yahindutse, yimurirwa tariki 31 ukuboza 2018.

Mupenda Ramadhan [Bad Rama] uhagarariye The Mane, yateguye igitaramo cyo kumwakira yabwiye bimwe mu bitangazamakuru ko uyu muhanzi azarekurwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ati “Jay Polly azava muri gereza ku wa 1 Mutarama 2019 saa mbili za mugitondo. Azarekurwa ku wa 31 Ukuboza 2018, ariko ave muri gereza mu gitondo cyaho”.

Byari biteganyijwe ko Jay Polly yagombaga gufungurwa ku wa 28 Ukuboza ariko haza kubaho imbogamizi zatumye hiyongera indi minsi.

Uyu muraperi wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda, ku wa 24 Kanama 2018 nibwo yakatiwe igifungo cy’amezi atanu nyuma yo gukubita no gukura amenyo umugore we Shalifa Mbabazi.

Jay Polly wamaze kurangiza igihano cye azava muri gereza yari afungiwemo ya Mageragere yitabire igitaramo cyo kumwakira kizaba ku wa 1 Mutarama 2019. Kizabera muri Platinum Club i Kibagabaga.

Kizahuriramo abahanzi batandukanye nka Queen Cha, Safi Madiba, Asinah na Jay Polly. Kizayoborwa n’umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro no kuyobora ibitaramo bitandukanye, Ally Soudy afatanyije na Shaddy Boo ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

 

5,373 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.