umu amakuru-  Perezida Museveni akimara kurahira ku nshuro ya 6 yazamuye umuhungu we mu ntera amugira Major General | Umusingi

Museveni muhozi  Perezida Museveni akimara kurahira ku nshuro ya 6 yazamuye umuhungu we mu ntera amugira Major General

Please enter banners and links.

Museveni muhozi

 

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni nyuma y’iminsi 4 gusa arahiriye kongera kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya 6 yahise azamura umuhungu we Muhoozi Kainerugaba mu ntera mu bya gisirikare amugira Major General.

Ibi benshi bameje ko impamvu azamura umuhungu mu ntera mu byagisirikare ari uko ashaka ko azamusimbura kubutegetsi .

Muhoozi Kainerugaba niwe uyobora umutwe wa gisirikare urinda Perezida Museveni (Special Forces Group).

Muhoozi akaba yari ku ipeti rya Brigadier akaba arimazeho imyaka itatu n’igice .

Abandi bazamuwe mu ntera uko ari 5 harimo Maj. Gen. Joram Mugume wagizwe Lieutenant General, Col. Charles Lutaaya yagizwe  Brigadier, Col. James B. Mugabe nawe  wagizwe  Brigadier hamwe na  Col. Stephen Muzeeyi Sabiti nawe akaba yahawe ipeti rya  Brigadier. Sabiti nawe ni ofisiye mu basirikare barinda  Perezida Museveni.

 Muhoozi akaba yarinjiye mu gisirikare mu mwaka wi 1999 amaze kurangiza kwiga ibya gisirikare mu ishuri rikomeye ryitwa Royal Military Academy Sandhurst nibwo mu mwaka wi 2000 yoherejwe mu mutwe wa gisirikare urinda se Perezida Museveni.

Muhoozi yavutse mu mwaka wi  1974 taliki 24 Mata ,ukwezi gushize akaba yarizihije umunsi mukuru wa mavuko ye agejeje imyaka 42.

Muhoozi yigiye Kampala Parents, King’s College Budo, St. Mary’s College Kisubi nyuma yagiye gukomereza amasomo mu gihugu cya  Tanzania ahava ajya  Sweden ayarangiza mu  1994.

Mu mwaka wa 2001arangije kwiga yagizwe Major ahita ajya guhugurwa ibya gisirikare ahitwa Leavenworth avuyeyo muri 2008 yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel ahita ahabwa kuyobora abasirikare barinda se Perezida Museveni.

Uku kuzamurwa mu ntera kwe benshi bamaze kwemeza ko arimo kumutegura kuzamusimbura kubutegetsi kuko we ashaje kandi ntawundi yumva wamurindira umutekano we aramutse avuye kubutegetsi.

_89679856_0a721aef-382c-42af-8f64-9533a060e3ec

Bashir Perezida wa Sudan

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

Perezida wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema Mbasogo mu bamazeho imyaka myinshi ku butegetsi

Abakurikirana ibya politike muri Afurika basanga bishobora kuzateza ikibazo gikomeye aramutse ariwo mugambi wo gusimburwa n’umuhungu we kuko no kuba ategetse imyaka irenga 30 byatangiye guteza ibibazo aho bamwe batangiye kwigaragambya abandi bahangana nawe mu matora harimo na Dr.Kiiza Besigye ubu wafunzwe kubera kurahira ko ariwe Perezida wa Uganda ko afite ibimenyetso ko ariwe watsinze amatora.

Magufu

Perezida wa Tanzania Magufuli Pombe ibumoso ari kumwe na Perezida Kagame ,igihugu cya Tanzania aba Perezida barabahindura bitagoranye

Ibyo byose bituruka mukugundira ubutegetsi no kwica amategeko agatinya ko avuyeho yakurikiranwa n’inkiko kubera ibyaha bitandukanye.

President-Uhuru-Kenyatta

Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya igihugu cye ubu  aba Perezida barahindurwa bitagoranye

Ikiindi inzobere muri politike bavuga ko umuntu wafashe imbunda akajya mu ishyamba akarwana kumukura ku butegetsi bitapfa korohera uwabigerageza.

DRC 1

Indi mpamvu abasesenguzi bavuga ni uko abo bose bafashe imbunda bajya mu ishyamba bakarwana ubu basa nkaho bafatanya umwe agashyigikira undi ku buryo nta muntu wava iyo ngo aza agire uwo akuraho.

Zimwe mu ngero batanga harimo Perezida Bashir wa Sudan ,Perezida wa Uganda Museveni ,Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ,Perezida Kabila wa Congo, Perezida wa Angola Jose Eduardo dos Santos,Perezida wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema n’abandi batandukanye.

mugabe__Guebuza_an_3317493b

Perezida Mugabe Robert utegetse imyaka myinshi

Mu bihugu biyoborwa n’abantu batagiye mu ishyamba ngo barwane bo biroroha kuva kubutegetsi ingero bavuga nka Tanzania ,Kenya ,Nigeria naho ubu byarahindutse Perezida wariho yaratsinzwe avaho ku neza , Benin Perezida wayo Thomas Boni Yayi yabwiye abaturage ndetse abwira na Perezida Obama ko manda ye ya 2 nirangira atazakomeza gutegeka abaturage bazitorera undi bashaka ariko hakaba hatangiye impungenge ko ashobora guhindura itegeko nshinga akisubiraho ibyo yiyemereye.

Hari n’abandi ba Perezida b’ibihugu bubahiriza amategeko na Demokarsi nkuko bigaragara hirya no hino mu bihugu.

Gatera Stanley

 

 

 

 

 

 

 

 

3,716 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.