U Rwanda rwirukanye Abarundi basaga 1500
— May 16, 2016
Please enter banners and links.

U Rwanda rwirukanye Abarundi barenga 1500 nkuko Ikinyamakuru Al jazeera kibitangaza kikaba kivuga ko abirukanywe ari Abarundi baba mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.Icyo kinyamakuru kivuga ko ayo makuru kiyakesha ubuyobozi mu gihugu cy’uBurundi .
Al jazeera ivuga ko yavuganye na Minisitiri ushinzwe imicungire yibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana avuga ko icyemezo cyo kwirukana ababa mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kitashyiriweho Abarundi gusa ahubwo Abarundi banze kujya mu nkambi aribo bahuye n’ikibazo kuko iyo biyandikisha ntakibazo bari buhure nacyo.
Minisitiri Saraphine Mukantabana akomeza agira ati “hari Abarundi benshi binjiye mu gihugu bahunga umutekano mucye I Burundi ariko hashize iminsi usanga Abarundi hirya no hino mu gihugu badafite ibyangombwa bibaranga kandi impunzi zose zirabarurwa zakajyanwa mu nkambi aribyo twabasabye gukora abatabishaka bagasubira I Burundi”.
Gaverineri w,Intara ya Kirundo Melchior Nankwahomba yatangarije icyo kinyamakuru ko Abarundi baba mu Rwanda babwiwe kujya mu nkambi cyangwa bagasubira mu gihugu cyabo .
Meya w’umujyi wa Bujumbura Philippe Ngabonziza yavuze ko guhera kuwa gatanu w’icyumweru gishize hamaze kugaruka Abarundi birukanywe igihumbi na Magana atatu na makumyabiri 1,320.
Goverineri w’Intara ya Ngozi Albert Nduwimana we yavuze ko Kuwa gatandatu no kucyumweru abirukanywe bagarutse bagera Magana abiri na cumi n’umunani 218 .

Nkurunziza Perezida w’uBurundi
Ayirukanwa ry’Abarundi mu Rwanda rije nyuma y’Abanyarwanda nabo birukanywe mu gihugu cy’uBurundi umwaka ushize wa 2015 mu kwezi kwa Mata.
Igihugu cy’uBurundi kimaze igihe mu bibazo bya politike aho Perezida Nkurunziza yashatse gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Burundi abatavuga rumwe nawe ntibyabashimisha n’abamwe mu baturage biteza intambara ndetse na Coup d’Etat yakozwe y’iminsi mike igapfuba ,kuva icyo gihe abantu batangiye gupfa abandi barahunga kugeza n’uyu munsi igihugu kiracyari mu bibazo by’intambara .
Burundi yakomeje kujya ishinja u Rwanda mu guhungabanya umutekano w’uBurundi ariko u Rwanda rugahakana ayo makuru nkuko Al Jazeera ibivuga.
UN ivuga ko hamaze guhunga Abarundi bagera mu bihumbi Magana abiri (200.000)ndetse ikaba ifite impungenge z’Abarundi birukanwa bagasubira mu gihugu kigifite ibibazo by’intambara.
U Burundi n’igihugu cyatangiye intambara mu kwezi kwa Mata 2015 iturutse kuri Perezida Pierre Nkurunziza wiyamamarije manda ya 3 ndetse akaba yaratsinze amatora mu kwezi kwa 7 2015 .
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Gatera Stanley
3,077 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply