Umunyamakuru Mugabe Robert yoherejwe muri gereza gufungwa by’agateganyo iminsi 30
— November 22, 2018
Please enter banners and links.

Ku Munsi w’ejo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Mugabe Robert afungwa by’agateganyo, kubera ibyaha akekwaho birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo.
Uyu munyamakuru uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.
Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’uru rukiko cyamwemereraga gukurikiranwa ari hanze ya gereza.
Mu bujurire kuri uyu wa Gatatu Kuwa 21 Ugushyingo 2018 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, akazakurikiranwa ku byaha ashinjwa ari muri gereza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.

Umunyamakuru Mugabe Robert akaba n’umuyobozi w’ibinyamakuru 2 ,Iniyagabigari na thegreatlakesvoice.com
Ashinjwa gusambanya umwana, gufata ku ngufu umukobwa ufite imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda.
Mugabe aregwa hamwe na Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, uwa mbere ashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda naho uwa kabiri agashinjwa kumena ibanga ry’akazi.
Aba baganga bo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko bazakurikinwa bari hanze.
4,124 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply