Dr Kiiza Besigye yamaze kurahira kuyobora Uganda polisi ihita imufunga Museveni azarahira ejo
— May 11, 2016
Please enter banners and links.

Gatemba mu gihugu cya Uganda kigiye kugira aba Perezida 2 aribo Museveni uzarahira kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya 5 ,undi akaba Dr.Kiiza Besigye wamaze kurahira uyu munsi polisi igahita imufunga.
Dr.Kiiza Besigye amaze kurahira akaba yavuze ko Museveni indahiro ye itazemerwa kuko atatsinze ahubwo yatsinzwe .
Dr.Kiiza Besigye akomeza avuga ko afite ibimenyetso we n’Ishyaka rye rya FDC ko yatsinze amatora n’amajwi 52% ariyo mpamvu arahiriye kuyobora Uganda.

Imodoka ya Dr.Kiiza ikururwa n’iya polisi bagiye kumufunga
Mu gihe yarahiraga aba Perezida batandukanye batumiwe na Museveni uzarahira ejo barimo kuhagera na Perezida Museveni arimo kubakira ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
Abamaze kuhagera mu ba Perezida batumiwe harimo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli ukunzwe muri iyi minsi ,Perezida wa Zimbabwe umusaza ugiye gupfira kubutegetsi Robert Mugabe nawe amaze kuhagera.
Uyu Robert Mugabe wa Zimbabwe akaba ashyigikiye Museveni kuko bombi bategetse imyaka myinshi ndetse bamwe bavuga ko bagundiriye ubutegetsi.Undi muperezida umaze kugera I Kampala ni uwitwa Udriss Diby Perezida wa Chad .
Reba amafoto ya bamwe mu ba Perezida bamaze kugera Kampala mu muhango wo kurahira kwa Perezida Museveni .

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ageze Kampala


Perezida wa Chad nawe ahageze


Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta


Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea

Abandi ni Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta na Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou,bakaba bahagereye rimwe na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea n’abandi bakaba bari buhagere nkuko amakuru aturuka muri Perezidansi ya Uganda ibitangaza ko uko ari 13 bose bamaze kwemeza ko baribuze.
Gatera Stanley
3,150 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply