Burundi: Gen. Kararuza yarasiwe iwe mu rugo n’umuryango we
— April 25, 2016
Please enter banners and links.

Général Athanase Kararuza yishwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 25 Mata 2016 mu gihe yari mu rugo yitegura kujya ku kazi we n’umugore we n’umwana w’umukobwa,bose uko ari batatu bakaba bishwe.
Uyu musirikare mu ngabo z’u Burundi yiciwe muri Zone ya Gihosha i Bujumbura ahumvikanye amasasu menshi.

Général Athanase Kararuza yahoze akuriye ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, akaba yari yungirije umuyobozi w’ingabo zose zagaruraga amahoro muri kiriya gihugu.
Kuva yava mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yari umujyanama ushinzwe iby’umutekano mu biro bya Visi Perezida wa Mbere.
Ibiro bya Visi Perezida wa mbere w’u Burundi bikaba byihanganishije abasirikare bagenzi be ndetse n’abaturage muri rusange.
Général Athanase Kararuza, abaye umusirikare wa gatanu wishwe mu kwezi kumwe.Abantu batandukanye bakaba barimo kwibaza impamvu abasirikare bakuru barimo kwicwa cyane?.
Ubwanditsi
3,092 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply