Umugore wataye umwana mu bwiherero agapfa yakatiwe imyaka 30
— April 22, 2016
Please enter banners and links.

Umucamanza witwa Terrence Cook kuri uyu wa 22 Mata 2016 yakatiye umugore witwa Dorvilier gufungwa imyaka 30 yose kubera kubyara umwana akamujugunya mu bwiherero.
Dorvilier ufite imyaka 22 yagejejwe imbere y’umucamanza yambaye amapingu ku maboko n’umuryango we n’inshuti ze bose bari baturutse Montreal Canada baje kumva urubanza rwe ababonye arararira abanza gusaba imbabazi umuryango kubera icyaha yakoze .
Dorvilier yagize ati ndasaba imbabazi kuko ntahaye umwana wanjye w’umukobwa Dorvilier uburenganzira bwe kandi yari yamaze kuvuka ,ninjye wagombaga kumuha buri kimwe nkamuha n’urukundo ariko sinabikoze .
Mukuru wa Dorvilier witwa Dejennie yavuye muri Montreal yitwaye mu modoka aje kumva urubanza ariko yahageze asaba umucamanza imbabazi kugirango ababarire murumunawe kuko nawe siwe kuko murumuna wanjye nzi ntiyakora ibyo yakoze ,abivugana amarira menshi.

Dorvilier akaba yarakoze icyaha cyo kwica umwana yibyariye taliki 16, Mutarama 2015,akaba yarafunzwe atarakatirwa uyu munsi akaba aribwo yakatiwe imyaka 30 azamara muri Gereza .
Ubuyobozi bwaho Dorvilier atuye buvuga ko yamaze kubyara umwana we akamushyiraho ibipapuro yamuzinze mu isume arangije ateraho umuti(spray)arasiraho akabiriti ashaka kumutwika arangije ajya mu modoka aritwara . Abamubonye bagahamagara polisi kuri 119 bavuga ko mbere y’uko agenda yagendaga yagera imbere akagaruka kureba aho yari yamubyariye akongera akagenda .
Polisi ikaba yarajyanye uwo mwana mu bitaro byitwa St. Christopher’s Hospital ari naho yapfiriye kuko basanze agihumekamo gato nyuma y’uko nyina amukongezaho umuriro.
Dorvilier bivugwa ko yahishaga inda ababyeyi n’abavandimwe be yabanaga nabo nkuko bivugwa n’abayobozi bakurikiranye ikibazo cye .
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John
2,760 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply