Batanu bakekwaho ubutekamutwe bushukana hakoreshejwe telefoni batawe muri yombi
— January 23, 2016
Please enter banners and links.
Tuyishime Emmanuel, Bikorimana Jeremie, Bamurebe Jerome, Uzabakiriho Donat na Habineza Sostene bose bo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, bari mu maboko ya polisi bakekwaho ubutekamutwe bushukana.
Aba bose bemera ko bahamagaraga abantu bakiyitirira ikigo runaka cyangwa sosiyete y’itumanaho bakabashukisha indonke zirimo gutombora amafaranga, ibikoresho, akazi, ishuri…bagamije kubakuraho amafaranga.
Umwe muri bo witwa Bikorimana Jeremie yagize ati”Turaguhamagara tukiyitirira sosiyete y’itumanaho, tukamubwira ko yatomboye tukamubasaba gushyira amafaranga kuri Mobile Money kugira ngo abone ibyo yatomboye.”
Kimwe n’abandi bavuga ko iyo uwo bashutse amaze gushyira amafaranga kuri Mobile Money, bamusaba kujya muri serivisi zayo akoresheje telefoni ye, bakamushuka akayaboherereza bakayatwara.
Bikorimana avuga ko nimero bahamagara bazihimba. Ku ruhande rwe ngo kuva yatangira gushukana muri iki kiruhuko cy’amashuri yari amaze kurya abantu ibihumbi 200.
Abo basore bafashwe ku bufatanye bw’abaturage bamenyesheje polisi y’igihugu ko hari abantu babahamagara bakabashuka bakabatwara amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa, yagarutse ku mayeri akoreshwa n’abatekamutwe bifashisha telefoni arimo; kwiba nimero z’indangamuntu bakazibaruzaho amasimu kandi ba nyirazo batabizi, agakoreshwa mu bikorwa bibi.
ACP Twahirwa yavuze ko barimo gukorana na sosiyete z’itumanaho kugira ngo simukadi zibaruye ku bantu batazikoresha zifungwe.
Polisi yasabye Abanyarwanda kwima amatwi abatekamutwe ahubwo bakayimenyesha nimero zibahamagara kugirango batabwe muri yombi.
Yagize ati”Turasaba abantu kutumva ibyo babeshywa ngo bashiguke. Umuntu naguhamagara akwizeza ibitangaza uzi ko ntaho muhuriye ntukabyemere. Uwumvise abatekamutwe nk’abo bamuhamagaye ajye ahita atumenyesha tubakurikirane.”
Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igihano gishobora kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu y’igifungo n’ihazabu igera kuri miliyoni eshanu.
3,526 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply