umu amakuru-    Karuagarama na Mary Baine bashobora gufungwa cyangwa ibyabo bigatezwa cyamunara kubera dosiye ikomeye ivugwamo n’iterabwoba | Umusingi

Karugaaarama    Karuagarama na Mary Baine bashobora gufungwa cyangwa ibyabo bigatezwa cyamunara kubera dosiye ikomeye ivugwamo n’iterabwoba

Please enter banners and links.

Karugaaarama

 

 

Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera Tharcise Karugarama na Mary Baine wayoboraga ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA bashobora gufungwa cyangwa ibyabo bigatezwa cyamunara kubera dosiye ikomeye cyane ivugwamo iterabwoba .

Ikinyamakuru Umusingi cyagejejweho amakuru n’umugabo witwa Nzabandora Alexandre avuga ko agiye kurega  mu Nkiko uwahoze ari Minisitiri w;ubutabera mu Rwanda Tharcise Karugarama na Mary Baine wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kubera igihombo bamuteje ndetse Karugarama akamushyiraho iterabwoba.

gatera 1_05 gatera 1_07

Nzabandora Alexandre agira ati “ngiye kubarega mu Nkiko nsabe Leta ibategeke kunsubiza ibyanjye bampombeje n’indishyi z’akababaro kuko ibyo bakoze ntago Leta yigeze ibatuma ngo babikore n’ubwo ubu bose bari ku gatebe ntakazi bafite ariko nkuko bampombeje inzu yanjye igatezwa cyamunara n’imodoka yanjye ya HIACE ikaburirwa irengero nabo ibyabo babihombe banyishyure”.

Karugaaarama

Karugarama wahoze ayobora Minisiteri y’ubutabera

 

Nzabandora avuga ko mu mwaka wi 1997 yari afunzwe acyekwaho icyaha cya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  akaba yari yaraguze imodoka ya HIACE ifite No.RR 1117 A ayiguriwe na Bank ya Kigali ku nguzanyo.

Amaze gufungwa imodoka ye yakoraga taxi ariko ikamugemurira ibiryo kuri gereza igasubira mu kazi.Rimwe iyo modoka yaje imugemuriye ihageze abasirikare bitwa Ajida Rutagambwa n’uwari umwungirije witwa Suriyetona Gatare James bayoboraga gereza ya Kimironko bafashe iyo modoka n’ibyangombwa byayo bahita bayijyana ku rugamba rw’abacengezi . Nzabandora yaje gufungurwa agirwa umwere atangira kugukurikirana ikibazo cy’imodoka ye ,kubera ko yari azi abayitwaye yatanze  ikirego hanyuma Karugara intumwa nkuru ya Leta asanga Leta izishyuzwa imodoka n’izu ya Nzabandora kuko Bank yahise iteza cyamunara inzu ye ndetse atinya no gucibwa amande niko yatangiye gutekinika ko bavuga ko Nzabandora imodoka avuga ko atari iyi.

????????????????????????????????????

Mary Baine 

Mu ibaruwa Ikinyamakuru Umusingi gifitiye kopi Mary Baine wayoboraga Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA yandikiye Karugarama Kuwa 30 Werurwe 2010 amubwira ko Nzabandora Alexandre nta modoka ye yanditse mu kigo ayobora ko ibyo afite ari ibihimbano , kuko imodoka zose ziba zanditse muri icyo kigo kuko zisorera plaque.

Yanditse uru rwandiko abizi neza ko abeshya kuko nyuma Bank yatanze ibyangombwa byemeza ko imodoka ari iya Nzabandora nkuko dufite kopi ibigaragaza .

Karugarama nawe yahise yandikira Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu icyo gihe wari Mary Gahinzire nawe ukiwye kubazwa kuko ntabwo wapfa gufata umuntu ngo ufunge nta perereza rikozwe ngo urebe ko ibyo bamurega ari ukuri ,ubwo Gahonzire afata Alexandre Nzabandora barongeye baramufunga.

Umwe mu bantu yahishe mu Ntambara niwe wavuze ati reka njye muri Bank nshake ibyangombwa kuko ibindi bari barabitwaranye n’imodoka ndetse bayigira Ambulance ya gisirikare nkuko Nzabandora abivuga.

uploadedfile_131054814803152861-001

uploadedfile_131054814803152861-002

Ibyangombwa bimaze kuboneka byemeza ko imodoka ari iya Nzabandora uwitwa Muhumuza Richard ubu akaba ari Umushinjacyaha mukuru akaba ariwe wafashe icyemezo cyo gufunguza Nzabandora ndetse Nzabandora akaba ashimira cyane Muhumuza kuko yashishoje akabona akarengane yakorewe akamufungura.

Nzabandora ntago yicaye yakomeje gusiragira Inkiko zose kugeza ubwo bamutumye icyangombwa cya RRA kuko bari bazi ko Mary Baine yababwiye ko ntabyangombwa by’iyo modoka ibahaba ariko nyuma barabitanze Nzabandora abishyikiriza urukiko rwari rwabimusabye kugirango urubanza ricibwe ko Leta itsinzwe bamwishyure.

Icyangombwa yaragitanze ariko urubanza umucamanza ararugoreka avuga  ko abasirikare bayimwambuye aribo bagomba kuyishyura kuko ngo babikoze ku giti cyabo.

Abasirikare bari barinze gereza wavuga ute ko babikoze ku giti cyabo ?bamwe mu bacamanza nabo bakwiye kujya bakurikiranwa kuko bateza abantu igihombo ndetse abandi  bagahombya Leta kuko nkuyu nawe Nzabandora asanga akwiye gukurikiranwa.

Nzabandora n’ubwo agiye kurega Karugarama na Mary Baine avuga  ko yari yaramureze akiri Minisitiri maze ngo Karugarama akoresha indi nimero ya Telephone nayo  dufite amutera ubwo n’ibitutsi byinshi amubwira ko agomba gukurayo ikirego niba ashaka amahoro .

gatera 1_03 gatera 1_04

Nzabandora yahise yandika urwandiko rukurayo ikirego mu Rukiko narwo tukaba dufite kopi yarwo ariko ubu akaba asaba Leta ko itegeka Karugarama na Mary Baine bakamwishyura imitungo ye bamuhombeje babyanga nabo bagafungwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Karugarama icyo avuga ku kibazo yateje Nzabandora maze agira ati “wamunyamakuru we niba unzi imyaka mfite ubu koko uwo muturage imodoka ye nayishakagaho iki?ngo nyihe umugore wanjye se cyangwa abana banjye se ?nakoraga ibyo babaga bambwiye gukora kandi nabaga mpagarariye inyungu za Leta azakore ibyo ashaka”.

Nzabandora akaba yarageze mu nzego zose na MINADEF yagezeyo ndetse na Gen Kabarebe James amwandikira urwandiko dufitiye kopi aho yamubwiye ko nta ruhare Leta yagize mu ibura ry’imodoka ye.

gatera 1_10 gatera 1_08

Nzabandora avuga ko ubu habuze iperereza muri iki gihugu kugirango imodoka yanjye iboneke?ati ariko amaherezo nzi ko nzayibona umunsi ageze aho Perezida Kagame yasuye abaturage nzamubwira aka karengane kose nakorewe azabategeko bansubize ibyanjye byose.

Perezida Kagame aherutse kubazwa n’umunyamakuru ubwo yagiranaga ikiganiro nabo kuri Stade Amahoro abazwa umuti w’ikibazo cy’abantu baba bafite ibibazo babimaranye imyaka n’imyaka ariko yabasura bamubwira ibibazo byabo ako kanya agahita abikemura maze avuga ko ari abayobozi babi kuko ibibazo bakagiye babikemura vuba .

Perezida Kagame muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “erega usanga no gucyemura ibibazo biba byoroshye ariko abayobozi bakabyitwaramo nabi”.

gatera 1_06 gatera 1_11

Karugarama ubu amaze igihe ari kugatebe nta kazi ka Leta afite bikaba byaravuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ko yazize kurwanya manda ya 3 ya Perezida Kagame kandi abaturage baratoye kamarampaka bashaka ko Perezida Kagame akomeza akabayobora kuko hari byinshi bavuga ko yabagejejeho.Mary Baine nawe ari kugatebe nta kazi agira ndetse umugabo we akaba afunzwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.Aba bose bari bakomeye bakoraga ibyo bishakiye bakarenganya abaturage aho gukemura ibibazo byabo nane bagiye kubajyana mu Nkiko no kubarega kuri Perezida Kagame .

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Mary Baine nawe icyo avuga ku Kibazo cya Nzabandora Alexandre ariko nimero ye itanyuramo inshuro nyinshi cyane ariko aho bizakundira tuzabagezaho icyo abivugaho ndetse iyi nkuru iracyakomeza kuko hari n’abacamanza baburanishije izi manza nabo tuzabaza .

Uruhunde rwa Bank  yo hari ibyangombwa yatanze byemeza ko imodoka yari iya Nzabandora kandi ntago bari kujya guteza cyamunara inzu ye ntacyo bamwishyuza.

Gatera Stanley

4,274 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.