umu amakuru-    Abayobozi b’Akarere ka Ruhango baratungwa agatoki mu guhombya Leta n’imikorere mibi | Umusingi

ito_mbabazi_francois_xavier_umuyobozi_w_akarere_ka_ruhango    Abayobozi b’Akarere ka Ruhango baratungwa agatoki mu guhombya Leta n’imikorere mibi

Please enter banners and links.

ito_mbabazi_francois_xavier_umuyobozi_w_akarere_ka_ruhango

 

 

Amakuru aturuka mu Karere ka  Ruhango kuri uyu wa gatanu taliki 15 Mata 2016  aravuga ko abayobozi b’Akarere ka Ruhango barimo Meya Mbabazi Xavier  Franscois na Kamabyire Annonciata wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango batungwa agatoki mu guhombya Leta irebera.

Akarere ka Ruhango gakomeje kugaruka mu itangazamakuru kubera imikorere mibi ,ubu hakaba havugwa inyubako 2 Akarere kubatse ahitwa ku rutare rwa Kamegeri ,izo nyubako amakuru avuga ko zatwaye Miliyoni 40 z’amafaranga y’uRwanda.

Annonciata-Kambayire-Visi-meya-assoc-Ruhango

Kambayire Annonciata

Umwe mu batangarije Ikinyamakuru Umusingi aya makuru wo mu Karere ka Ruhango utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ibi birakabije ,kuki Leta irebera Meya Mbabazi Xavier Franscois na Kambayire bayihombya irebera?utuzu tubiri nitwo bavuga twatwaye Miliyoni 40?ntibishoboka ,aya n’amafaranga y’abaturage yangizwa kandi Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bangiza cyangwa basesagura imitungo ya rubanda ko bazajya babibazwa ariko aba b’iwacu bo birakabije”.

scan

Utuzu 2 twubatse ku rutare rwa Kamegeri ngutwo

 

scan0001

 

Utwo tuzu 2 buri muntu wese uhageze bamubwira ko ari Miliyoni 40 zatwubatse yifata ku munwa agatangara ,bavuga ko ari menshi cyane ko hashobora kuba harabayemo gutekinika nkuko aribyo bisigaye bigezweho ndetse bigiye guhitana benshi.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya Mbabazi Xavier  Franscois niba koko amafaranga avugwa Miliyoni 40 arizo koko ndetse ko abantu bavuga ko ari menshi cyane ariko yanga kugira icyo avuga n’ubutumwa bugufi twamwoherereje yanze kubusubiza.

Umwe mu baturage muri Ruhanga yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “Meya ntiyagusubiza urarushywa n’ubusa turamuzi agira agasuzuguro tutarabona”.

Meya Mbabazi akaba yarigeze kubwira umunyamakuru ukorera iki kinyamakuru ko nta kibazo  yagira niyo ibinyamakuru byamwandika inshuro 100.

Umuntu yakwibaza icyo yari yiringiye kugirango avuge ibi dore ko avugwaho amanyanga menshi ariko hakubura umubaza impamvu akora ayo manyanga.

Ikinyamakuru Umusingi kiracyatohoza neza amakuru avuga ko uyu mugabo Meya wa Ruhanga Mbabazi atari kuba yarasubiye kubuyobozi ahubwo hari abantu bo ku Ntara batekinitse asubira kubuyobozi ariko ingaruka zabyo zikaba zigiye gutangira kugaragara.

Ubu amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko hari abantu bamaze gufata icyemezo ku giti cyabo bakandikira Perezidansi kugirango ihaguruke ifashe abaturage ba Ruahanga ibibazo bihari bikemuke.

Mu minsi ishize Minisiteri y’ubuzima yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ku kibazo cy’imodoka ya Ambulance itwara abarwayi imaze imyaka irenga 2 yarahishwe  mu igarage kwa Kimonyo I Muhanga ko abayijyanyeyo bakwiye gukurikiranwa hakiri kare bakabazwa impamvu iyo modoka imaze imyaka 2 iparitse mu igaraje.

Amakuru ubu avuga ko Meya yabonye ko ikibazo cyakomeye ategeka ibigo nderabuzima 3 harimo Byimana na Gishweru ko bijya kwishyura igihe cyose imaze mu igarage kuko ibarirwa ibihumbi 3000 ku munsi ariko ibyo bigo bikaba byaranze .

Abakurikirana aya makauru umunsi ku wundi batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ikibazo cy’imodoka gikwiye kubazwa Meya na Kabanda Florbert kuko ariwe Meya yayihaye aho kuyijyana ku kigo yayoboraga ahubwo ayikatisha iyo mwigarage.

Iyi modoka yari ifite  umushoferi yakomeje  ahembwa na Kabanda kandi abizi ko imodoka bayihishe mu I garage aribyo bakwiye kubazwa ni gute wahemba umukozi uzi ko adakora?.

Imodoka za Leta iyo zishaje zisubizwa muri Minisiteri ibishinzwe zigatezwa cyamunara ariko bo baricecekeye imodoka igera aho ibora amapine n’ibindi byose.

Ubu bamwe mu baturage ba Ruhango baracungira hafi ko Meya na  Kambayire bazibeshya bakishyura iyo modoka ku mafaranga y’Akarere ubundi bakababaza impamvu imodoka yatinze mu I garage kumara iyi myaka yose?.

Undi muturage nawe watuganirije ku kibazo cya Ruhango nawe utarashatse ko  amazina ye atangazwa ,Ubu abaturage basigaye bazi ubwenge ,nta muyobozi wapfa kubabeshya n’ibya Mbabazi barimo kubikurikirana .

Kambayire Annonciata, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemera ko koko itekinika riba ariko ko ridakwiye gukomeza guhabwa intebe kuko ridindiza iterambere ry’igihugu,ibi akaba yarabitangarije Ikinyamakuru izuba rirashe .

Yavuze ko inama njyanama ziramutse zibaye maso nta makosa yajya apfa gukorwa kuko buri gihembwe zigezwaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere uko ikoreshwa ry’ingengo y’imari rihagaze, njyanama ikaba ishobora kumugamburuza bibaye ngombwa.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yasabye abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali kutemerera komite nyobozi gukomeza kurigisa no kunyereza umutungo wa rubanda.

 Obadiah-Biraro-696x392

Obadiah Biraro

Kuri Biraro, birababaje kuba nko muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari miliyari 358 zarashyizwe mu nzego z’ibanze, ariko hakaba hari ibikorwa byinshi bikomeje kudindira njyanama zirebera.

Depite Nkusi Juvenal yashimangiye ko mu mitangire y’amasoko ya Leta habamo ruswa ikabije ndetse ngo byagaragaye ko hari abayobozi bahanahana amasoko hagati yabo mu buriganya.

 Nkusi-Juvenal

Depite Nkusi Juvenal

Yavuze ko hari ubwo usanga nk’umuyobozi wo muri Rubavu ahabwa isoko muri Gatsibo, uwa Gatsibo na we agahabwa isoko muri Rubavu, ku buryo biba nk’umuco ko isoko ryo mu karere ridatsindirwa n’umuntu wo muri ako karere kuko hari umuyobozi wa kure uba yararipangiwe.

Ibi byose biraganisha ku mikorere mibi ivugwa ku bayobozi b’Akarere ka Ruhango .

Ubwanditsi

3,814 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.