umu amakuru- Abahatanira Kuba Miss Rwanda baba bashaka inzira yo kujya kuba mu mahanga ? | Umusingi

Abahatanira Kuba Miss Rwanda baba bashaka inzira yo kujya kuba mu mahanga ?

Please enter banners and links.

Mu gihe harimo guterwa igikorwa cyo gutora undi Nyampinga (Miss)w’uRwanda wa 2018 mu kwezi gutaha kwa 2 hatangiye kuvugwa amakuru ko kuba Nyampinga w’uRwanda ari ugushaka inzira yo kujya kuba mu mahanga.

Kugeza ubu ba Nyampinga bose uretse uriho ubu Iradukunda kandi nawe ashobora kugenda bose baba mu bihugu bitandukanye hanze y’uRwanda.

Grace Bahati yabaye Miss Rwanda ubu aba muri Amerika ,Umutesi Aurore yaragiye ,Akiwacu Colombe nawe yaragiye ,Kundwa Doriane ubu uba muri America n’abandi tutibuka amakuru dufite ni uko bose bagiye batakiba mu Rwanda.

Umwe mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Kuki buri Miss Rwanda wese iyo manda ye irangiye ajya kuba hanze y’uRwanda bisigaye byarabaye inzira y’abashaka kujya hanze?”.

Uhereye ibumoso Akiwacu Colombe ,Grace Bhati,Umutesi Aurore na Kundwa Doriane  bose baba hanze y’uRwanda mu bihugu bitandukanye

Prince Kid utegura igikorwa cya Miss Rwanda ari kumwe na Miss Rwanda Iradukunda Elsa uri hafi kurangiza manda ye

Imodoka ihabwa Miss Rwanda

Miss Grace Bhati n’ibisonga bye cyera

Mu bindi bihugu nka Uganda Miss aba ari umuntu ukomeye ku buryo akomeza akaguma mu gihugu ariko yashaka kujya hanze akagenda ariko akagaruka.

Bamwe mu bafite impungenge ko abategura iki gikorwa n’ubwo kivugwamo ibibazo byinshi batekereza kuri icyo kibazo kubera hari umugambi ko ubaye Miss Rwanda wese ajya kuba hanze niba aribyo koko buri wese azajya aza afite iyo gahunda bashaka uko babihindura kuko igihe kizagera usange bitangiye kwitwa ukundi kandi bakabaye babikora mbere ntibyitwe ko ubaye Miss Rwanda wese aba ashaka kwigira kuba hanze.

Miss Rwanda asigaye ahembwa umushahara utubutse buri kwezi ibihumbi Magana inani (800.000Rfw) ndetse agahabwa imodoka n’ibindi bihembo bitandukanye birimo tike y’indege ariko byose iyo manda irangiye barigendera bakajya kuba mu mahanga.

Noella

3,233 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.