umu amakuru- Menya Amasengesho 3 akomeye cyane yasenzwe umwaka urangira undi utangira irya mbere harimo abashaka abagabo | Umusingi

Menya Amasengesho 3 akomeye cyane yasenzwe umwaka urangira undi utangira irya mbere harimo abashaka abagabo

Please enter banners and links.

Bamwe mu bantu bagiye mu rusengero ari ubwa mbere kubera umwaka warangiraga undi utangira abandi bakaba bari basanzwe bajyayo buri cyumweru ariko hakaba abajyayo kuri Bonane gusa bakajya kubwira Imana ibyifuzo byabo babinyujije mu masengesho bamwe bakaba baraganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bakibwira ibyo benshi basabye Imana .

Umwe muri abo bantu bagiye gusenga bwa mbere kuri Bonane utarashatse ko amazina ye atangazwa yaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze agira ati “Njye nagiye gusenga kugirango nsoze umwaka ndetse ntangire undi ndi mu rusengero ndetse nsabe Imana ibyo nifuza kugeraho izamfashe kubigeraho ariko uko nasengaga numvaga amajwi menshi y’abakobwa basaba Imana ngo mana ndagusaba umugabo uyu mwaka dutangiye”.

Undi we nawe wadusabye kutavuga amazina ye kubera impamvu ze bwite yavuze ko yasengeye Kicukiro urusengero narwo yarugize ibanga ariko agira ati Iyo umwaka urangira undi utangira abantu benshi usanga barara mu nsengero bashimira Imana ko iba yarabarinze kuko umwaka uba ari muremure ,haba harapfuye abantu benshi ariko abakiriho baba bakwiye kujya gushimira Imana ko yabarinze bakaba bakiriho ariko nyuma y’ibyo buri muntu aba afite ibyifuzo ashaka kubwira Imana ko imufasha kubigeraho.

Uyu yagize ati “Numvaga amajwi menshi ngo mana nkeneye umugabo .Mana nkeneye urugo rwiza .Nkumva abandi ngo Mana nkeneye umugore n’abandi basengaga basaba akazi niyo majwi yumvikanye cyane dusenga turangiza umwaka dutangira undi”.

Aba bose bavuga ko ibyo abantu basabye Imana uyu mwaka abenshi n’abashakaga abagabo hagakurikiraho abashaka akazi icya nyuma n’abasengaga basaba Imana ko ibibazo biri mu ngo zabo bikemuke.

Undi nawe avuga ko kuri uwo munsi abagore n’abakobwa aribo bari benshi mu nsengero naho abasore n’abagabo aribo bari benshi mu tubari.

Ndayambaje F

3,681 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.