Ubujura bukabije ku mupaka wa Gatuna ku bavunjayi ba Uganda
— January 8, 2018
Please enter banners and links.

Bamwe mu banyarwanda bajya mu gihugu cya Uganda bibwa amafaranga menshi bakurikiye aho bavunja kuri make bakajya kuvunjisha ku bavunjayi bavunjira hagati y’umupaka w’uRwanda na Uganda bakabibisha ubuhanga utamenya.
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 5 Mutarama 2018 cyagiye ku mupaka wa Gatuna maze kivugana n’umwe mu bibwe utarashatse ko amazina ye atangazwa.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko hari umushuti we wamurangiye ko abavunjayi bavunjira hagati y’imipaka yombi uw’uRwanda na Uganda babagande bavunja kuri make kurusha izindi Forex Bearuea nawe agenda ariho agiye kuvunjisha.
Yarahageze ari ninjoro nka saa yine maze baramuvunjira avunjisha ibihumbi ijana (100.000Rfw)bamuha ibihumbi magana ane na makumyabiri amashilingi ya Uganda mu gihe muri za Forex bamuhaga ibihumbi Magana ane gusa.

Amashilingi ya Uganda
Yagize ati “narayabaze mbona aruzuye ariko ngeze Kampala nsanga nsigaranye igice cyayo bampaye kandi nta muntu nari nicaranye nawe nta naho nigeze njya ngo wenda bayanyibye ntangira gutekereza ko ari abavunjayi banyibye”.
Umwe mu bavunjayi ukorera aho hantu nawe yadusabye kutavuga amazina ye kubera impamvu ze bwite yaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze agira ati “Hano hari abavunjayi babajura benshi ariko cyane cyane biba ninjoro ariko barimo kubafata kuko abantu benshi banyura hano bataka ko babibye cyane cyane abaturuka mu Rwanda”.
Yakomeje avuga ko abavunjayi bafite ukuntu bibisha ubuhanga bafite udupapuro bibisha ukagirango baguhaye amafaranga yuzuye mu gihe aba atuzuye.
Undi nawe witwa Karyeremire we yavuze ko yigeze kuhavunjishiriza ageze mu nzira asanga amashilingi bamuhaye yahindutse ibipapuro akaba agira inama Abanyarwanda kutazongera kuvunjisha ku bavunjayi bo ku nzira kuko ari abajura.
Yagize ati “aho kugirango ahombo amafaranga yawe kandi wari ufite gahunda yo kuyakoresha ukanga guhendwa kandi ukayahomba yose ibyiza wakwemera ugahendwa ariko ntuhombe amafaranga yawe”.
Muhungu John Kampala –Uganda
4,727 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply