Ibibazo bimaze gihe bivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda by’intambara no gufungwa kwa hato na hato aba Perezida bemeye kubiganiraho
— January 6, 2018
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 z’ukwezi kwa mbere 2018 Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, , bagirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo bikaba byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byo mu Karere.
Uru ruzinduko rwa Minisitiri Kutesa rubaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utameze neza nyuma y’ibikorwa byo gufata no gukorera iyicarubozo bamwe mu banyarwanda baba muri Uganda.
Ibindi bibazo bishingiye ku kuba Uganda imaze kuba indiri y’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kudindira kw’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo ibihugu byombi bihuriyeho.

U Rwanda ruherutse gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko Sam Kutesa muri ibi biganiro yari afite ubutumwa bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.
Yavuze ko muri ibi biganiro hibanzwe ku kwihuza kw’ibihugu byo mu Karere no ku bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, ifunga n’ishimuta rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda.
Ati “Banaganiriye ku birebana no kwihuza kw’ibihugu byo mu Karere no ku bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze hagarukwa ku ifungwa n’ishimutwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda bituma hatutumba umwuka mubi hagati y’impande zombi. Ibi bituma imiryango myinshi yo mu Rwanda isaba ko Guverinoma yagira icyo ikora byihuse mu kurenganura ababo.”
Yatangaje ko Perezida Kagame yashimangiye ko kugira ngo ubufatanye bunoge hagomba kugira igikorwa ku mpande zombi ku nyungu za buri gihugu.
Ibi biganiro bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kunoza no kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi dore ko ibi bihugu byombi ari nk’abavandimwe bidakwiye kugira icyo bipfa.
Umwuka mubi ujya gututumba cyane hagati y’ibihugu byombi, byari muri Kanama 2017 ubwo Umunyarwanda René Rutagungira yashimutirwaga i Kampala aho yakoreraga ubucuruzi. Uyu mugabo yakuwe mu kabari, atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse harimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.
Nyuma y’amezi agera kuri atatu, Rutagungira yaje kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare, aho bivugwa ko yari yarakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda.
Abandi Banyarwanda mu buryo nk’ubu bagiye bafatwa bagafungwa n’inzego za gisirikare muri Uganda, aho amakuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye yavugaga ko ‘hari benshi’ bafashwe.
Mu minsi ishize, abanyarwanda batanu bagaruwe mu gihugu basobanura inzira y’umusaraba banyuze, biyongera ku witwa Fidèle Gatsinzi wagarutse yaramugaye atabasha kwigenza
Magingo aya, Uganda si ahantu abanyarwanda bajya batekanye kubera gutinya kugirirwa nabi. Ubusanzwe nk’igihugu gituranye n’u Rwanda, ubuhahirane hagati y’impande zombi bumaze gushinga imizi cyane bishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi.
Ariko ubu Abanyarwanda basigaye bajya muri Uganda bikandagira, bagasiga babwiye ababo ko nibumva batagikoma bazahita babatabariza mu nzego z’umutekano.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen. Maj. Frank Mugambage, aherutse kuvuga ko abanyarwanda bajya muri Uganda n’abatuyeyo ‘nabo birabareba’, bakamenya uko umwuka wifashe ari nako ku rundi ruhande iki gihugu gisabwa ibisobanuro no guhagarika ibi bikorwa bibangamiye abaturanyi bacyo.Havuzwe byinshi ndetse handitswe byinshi ariko kuba Abaperezida batekereje kuganira ku bibazo bivugwa n’ibyandikwa mu binyamakuru n’ikimenyetso ko bigiye kurangira nkuko bivugwa na bamwe mu baturage bumvise aya makuru y’ibiganiro.
4,043 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply