umu amakuru- Abanyarwanda 72 birukanywe muri Uganda abandi barafungwa bashinjwa kuba muri M23 | Umusingi

Abanyarwanda 72 birukanywe muri Uganda abandi barafungwa bashinjwa kuba muri M23

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ni uko  kirukanye Abanyarwanda 72 n’Abanye-Congo 65 bashinjwa ko binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, naho abandi 24 baturuka muri ibyo bihugu bafungwa bashinjwa kuba muri M23.

Inzego z’umutekano za Uganda zatangaje ko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu mukwabu wo gushakisha ‘abanyabyaha’, ku mupaka wa Bunagana mu Karere ka Kisoro.

Hashize iminsi inzego za Gisirikare muri Uganda zishyirwa mu majwi ku gufunga bya hato na hato abanyarwanda babarizwa i Kampala no mu nkengero zayo, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Ni ibikorwa bizwi neza na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibasaba ibisobanuro.

Kuri iyi nshuro, Uganda yatangaje ko mu bafashwe harimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo 24 bashinjwa ko bari mu mutwe wa M23, bagomba kugezwa imbere y’urukiko muri iki Cyumweru cya mbere cya 2018 bashinjwa kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko, kuguma mu gihugu mu buryo butemewe no kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

Daily Monitor yanditse ko Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, Hassan Ssekalema, yatangaje ko bagenzuye abantu bose bari bafite, bagasubiza mu bihugu byabo abagera ku 137.

Bamwe mu banyarwanda baherutse gufatirwa muri Uganda mu minsi yashize

Yakomeje agira ati “Kuri abo 24 bo mu mutwe wa M23, ni urukiko ruzemeza ko basubira iwabo cyangwa se bajyanwa muri gereza. Turacyakomeza gukurikirana abanyabyaha bose ku mupaka. Ubu hamaze gufatwa imbunda ebyiri.”

Si ubwa mbere Uganda yirukana abanyarwanda bakoreraga ibikorwa bitandukanye cyane iby’ubucuruzi ku butaka bwayo kuko no mu mpera za 2016, abarenga 90 bahambirijwe utwabo, bapakizwa imodoka bagarurwa mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna.

Magingo aya, Uganda si ahantu abanyarwanda bajya batekanye kubera gutinya kugirirwa nabi. Ubusanzwe nk’igihugu gituranye n’u Rwanda, ubuhahirane hagati y’impande zombi bumaze gushinga imizi cyane bushingiye ku bikorwa by’ubucuruzi.
Ariko ubu Abanyarwanda basigaye bajya muri Uganda bikandagira, bagasiga babwiye ababo ko nibumva batagikoma bazahita babatabariza mu nzego z’umutekano.

Uganda imaze iminsi ivugwaho kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ababa mu mutwe wa RNC; bahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi bakingiwe ikibaba n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI.

Ibi biniyongeraho ibikorwa bya hato byo gufunga abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi aho bivugwa ko ari ‘benshi’ bafashwe.

Mu cyumweru gishize, batanu bagaruwe mu Rwanda basobanura inzira y’umusaraba banyuze, biyongera ku witwa Fidèle Gatsinzi wagarutse yaramugaye atabasha kwigenza.Itangazamakuru ntiriravuga neza ikibazo kiri hagati ya Uganda n’uRwanda kuko abantu babyumva gutyo gusa mu binyamakuru nkuko mu minsi ishize twabagejejeho inkuru yavugaga ko ubu intambara z’Ibihugu zisigaye zirwanirwa mu binyamakuru .

 

Ingero n’inyinshi Amerika na Koreya ya ruguru iyo ubisomye mu binyamakuru uba wumva ko butari bwire batararasana ariko umwaka ugashira n’undi gutyo gutyo ,bikaba bivugwa ko ubu ibihugu byatangiye kubaka ibinyamakuru kubiha ubushobozi kugirango bijye bifasha igihugu intambara mu gihe hari ikindi gihugu kibangamiye umutekano.

Mu birukanywe ntago turashobora kumenya amazina yabo ndetse turacyakurikirana kumenya aho bari butuzwe n’uburyo bazabaho kuko wasanga bamwe bari bamaze igihe baragurishije n’utwabo twose.

 

3,481 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.