umu amakuru- Inkuru ya Perezida Museveni yasoje umwaka wa 2017 n’iyo gukina amakirita n’abuzukuru be | Umusingi

Inkuru ya Perezida Museveni yasoje umwaka wa 2017 n’iyo gukina amakirita n’abuzukuru be

Please enter banners and links.

Amakuru asoza umwaka mu gihugu cya Uganda yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka twitter na Facebook ni ifoto ya Perezida Museveni akina amakarita n’Abazukuru be basa naho bamwigisha kuyakina.

Benshi bagize ibyo bavuga kuri iyo foto ndetse na nyiri ubwite abajijwe n’umunyamakuru wo mu gihugu cya kenya impamvu umuntu nka Perezida ajya gukina amakirita nkaho nta kazi aba afite maze amusubiza ko yikorera kandi akora kugirango ashimishe umuryango we.

Bamwe wabonaga banenga Perezida gukina amakirita n’abana ariko abenshi bashimye Perezida Museveni kuko byagaragaje umuco wo gukunda abana akicarana nabo bagakina ndetse bikerekana ishusho ko nta bibazo byinshi afite ahubwo bigaragaza amahoro.

Perezida Museveni akina amakarita n’Abazukuru be

Hano Perezida Museveni yavuye mu modoka bamuetera agateba ku nzira aricara atelefona uwo yashakaga kugirango abamurinda batabyumva bakazabivuga

Hari abandi bandi ku mbuga nkoranyambaga basaba ko iyo foto yashyirwa mu nzu ndangamurage ya Uganda ikajya yigisha abantu uburyo Perezida w’igihugu ataheranwaga n’akazi ahubwo yagiraga n’umwanya wo gusanga umuryango we bakaganira bagakina mu gihe ahandi usanga bamwe mu ba Perezida batajya babona umwanya wo gukina n’abana cyangwa kwitabira gahunda z’umuryango.

Perezida Museveni azwiho udushya twinshi ku buryo hari abavuga ko yaba umukomidiye (usetsa abantu)mwiza kubera udushya ahora azana .

Hari aho yagaragaye aragiye inka abantu bakibaza uburyo Perezida aragira inka ,ahandi naho agaragara arimo kurashisha umuheto n’umwambi ,ahandi arimo kwigisha abasirikare kurasa target ,ahandi yicaye kumuhanda arimo gutelefona umuntu,ahandi asohora indirimbo yitwa mpa enkoni n’utundi dushya twinshi.

Ariko abazi ibya politike bavuga ko ushinzwe itangazamakuru rya Perezida Museveni ari umuhanga cyane kuko abishyira mu itangazamakuru kandi abantu bakabikunda bigatuma arushaho gukundwa n’abantu benshi.

2,635 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.