Gatsinzi wari wafashwe n’inzego z’iperereza z’Abagande yageze mu Rwanda agendera mu kagari kubera iyicarubozo
— December 22, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukuboza 2017 Gatsinzi Fidele Umunyarwanda wari warafashwe n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zimushinja kuba maneko w’u Rwanda, yageze mu Rwanda agendera mu kagari ndetse yarabyimbye ibirenge kubera iyicarubozo yakorewe n’izo nzego.
Uwo mugabo wari umaze iminsi 12 mu maboko y’inzego z’iperereza z’Abagande, yakorewe iyicarubozo ashinjwa kunekera u Rwanda mu gihe we yari yagiye i Bugande gusura umwana we wiga muri Uganda “Christian University” iherereye Mukono.
Iyo umubonye ubona ko yabyimbaganye umubiri wose kubera gukubitwa ndetse no kurazwa ku isima akazahazwa n’imbeho.
Kumuganiriza wumva yarasaraye ijwi ritabasha kuza neza kuko yari amaze iminsi isaga cumi n’ibiri agaburirwa nabi cyane adakaraba ndetse atanahabwa amazi yo kunywa.


Ibirenge bye bibyimbye


N’ubwo Gatsinzi yagaragaje ko yinjiye mu Bugande afite irangamuntu imwemerera kuba yakwambuka ndetse yananyuze ku mupaka yahawe ibyangombwa bikenerwa, Urupapuro yahawe arekurwa ruvuga ko yafatiwe mu Bugande bamushinja ko nta mpapuro z’ingendo zimwemerera gutembera i Bugande yari afite.
Gatsinzi aganira n’abanyamakuru yatangaje ko yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, agambaniwe n’umwe mu bagize umutwe w’abagizi ba nabi bibumbiye mu cyiswe RNC witwa Rugema Kayumba.
Kayumba Rugema ngo niwe wajyanye mu modoka n’abamaneko ba CMI, abatungira agatoki aho Fidel Gatsinzi yarimo kugura utuntu muri Supermarket yo muri ako gace ka Ntinda, baramufata bamujyana muri gereza bamumarana iminsi 12 ahambiriye arara hasi bamukubita, kugeza mu gitondo cy’uyu munsi bamuzanye bakamusiga i Gatuna agatahanwa mu kagare akajyanwa kuvuzwa.
Mu buhamya bwe avuga ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba.
Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe urwanya ubutegetetsi bw’u Rwanda, RNC.
Gatsinzi amaze kubwirwa ko Rugema amushaka, ngo hirya gato haje abandi bantu bambaye imyenda y’abasirikare bamushyira mu modoka, uwo Rugema Kayumba na we ahita aza aramubwira ngo “mwebwe muraza kumara abantu, mwarashe Kayumba isasu rimuhera mu nda, murasa Karegeya ndamutwara, none wowe urashaka na Murengezi. Ndamubwira nti ibyo simbizi.”
Avuga ko bahise bamwambura telefone, bamutwara mu modoka ya Rugema, bamugeza ku biro bya CMI mu gace ka Kireka. Gatsinzi avuga ko yafungiwe aho, amara icyumweru kirenga apfutse ibitambaro mu maso, nta n’amasegonda atanu barakimukuramo.
2,721 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply