Mugabe batangiye kumwambura ibyo nawe yibye birimo amazu ahenze,amafaranga na zahabu n’indi mitungo yamenyekanye ari uko akuwe ku ntebe y’icyubahiro
— November 23, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Zimbabwe ni uko nyuma yo kwegura ku butegetsi Robert Mugabe yazanye amakamyo 5 yo gupakira ibikoresho byo mu rugo yabagamo nka Perezida(State house) ashaka kubipakira ku bijyana iwe mu rugo rwe bwite ruherereye ahitwa Blue Roof mu gihe abakozi bapakiraga haza itegeko rivuye mu gisirikare rihagarika abapakiraga ibyo bintu guhagarara ,ibyo bintu byose bikaguma aho bigatwarwa n’abasirikare.
Urugo rwa Mugabe Robert w’imyaka 93 ruherereye mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe agace gahenze cyane kitwa Borrowdale Brook ,urugo rwe rukaba rwubatse kuri Hegitari 44.
Urugo rwa Perezida Mugabe kubera ibikoresho bihenze cyane birimo ,ibyo yubakishije n’ibindi byinshi yagiye agura muri China na Hong Kong rufite agaciro ka Miliyari 20 z’Amadorari y’Amerika.

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe urugo rwe

Kuva muri State house kugera mu rugo rwa Mugabe kuko akenshi arara mu rugo rwe bwite muri Blue Roof hakaba hareshya nko kuva Kacyiru ujya Nyagasambu.
Ikinyamakuru kitwa Newsday cyavuze ko uretse imiguro y’inkweto 800 harimo iz’umugore wa Mugabe witwa Grace bari barahimbye akazina ka Gucci kubera uburyo yakundaga kugura ibintu byo mu ruganda rwa Gucci mu Butaliyani ,Amakositeme ya Mugabe n’amashati nibyo byapakiwe ikamyo 2 gusa ziruzura ibindi babategeka kubisiga muri Perezidansi yaho.
Icyababaje Robert Mugabe n’uburyo n’amakarito yarimo amafaranga y’ubwoko bwose nayo batamwemereye kuyapakira kugirango ayatware kuko harimo Amadorari ya Amerika ,Amapawundi yo mu Bwongereza , Rands yo muri South Afrika, Yuan yo muri China n’andi atandukanye yose abasirikare bakaba bayasigaranye ndetse bamwe bakaba batangiye gusaba ko Mugabe yabazwa aho yakuye ayo mafaranga ndetse n’ayo umugore we n’abana bakoreshaga bagura ibintu bihenze cyane no kwinezeza.
Amasirikare nano bakaba bafashe indi karito (Box)yuzuye ibindi bintu bikozwe muri Zahabu na Diamond birimo iby’umugore wa Mugabe cyane cyane ibyo yambara mu ijosi no ku maboko nk’isaha n’utundi twinshi.
Biravugwa ko harimo n’isaha y’umugore wa Mugabe ikozwe muri Diamond yaguze mu gihugu cy’uBufaransa akayabo ka Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 y’Amadorari y’Amerika.
Hatangajwe ko Robert Mugabe afite umutungo ungana na Miliyari imwe y’Amadorari y’Amerika nkuko byatangajwe na Forbes magazine ariko amenshi akaba ari mu butaka yagiye agura ahantu hatandukanye ndetse n’amazu atandukanye ahenze cyane mu bihugu bitandukanye.
Mugabe afite ifamu z’inka 10 muri Zimbabwe ,akagira amazu y’ubucuruzi muri China, Malaysia, Thailand, Singapore, Dubai na South Afrika,Umuryango wa Mugabe ufite inzu ihenze muri Afria y’Epfo , Sandhurst mu Bwongereza , Johannesburg na Pretoria.
Mugabe kandi yari afite amafaranga yabitse muri Bank zo mu bihugu bitandukanye nka Switzerland , Dubai (United Arab Emirates), South Afrika na China.
Amakuru akaba avuga ko hatangiye iperereza kuri Mugabe aho yakuraga ayo mafaranga yose kugirango nibiba ngombwa azabihanirwe n’ubwo ibyo bitashoboka kuko n’uwamusimbuye bakoranye imyaka myinshi guhera mu 1980 ,bivuze ko nawe yibanye nawe.
Rwego Tony
3,383 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply