Uganda: Abayobozi ba Red Pepper yanditse ku Rwanda ibyabo byakomeye aho bafungiwe
— November 23, 2017
Please enter banners and links.

Abayobozi batanu n’abanditsi bakuru batatu b’ikinyamakuru Red Pepper gikorera muri Uganda, giheruka kwandika inkuru ivuga ko Perezida Museveni wa Uganda, ari gutegura mu ibanga kuzakuraho uw’u Rwanda, Paul Kagame, bakurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu.
Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zikeka ko inkuru iki kinyamakuru cyanditse ishobora kuba ifite abayihishe inyuma ndetse ko ishobora kuba yarishyuwe amafaranga menshi ariyo mpamvu abayobozi b’icyo kinyamakuru batawe muri yombi ndetse n’abanyamakuru.


Ku mugoroba wo kuwa Kabiri nibwo Ikinyamakuru Trumpet New cyatangaje ko abapolisi b’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba binjiye mu biro by’icyo kinyamakuru i Namanve, basaba abakozi bose guhagarika akazi, ifatira telefone zabo inabafungiramo.
Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yavuze ko iki kinyamakuru kiri gukorwaho iperereza ku nkuru ibeshya cyatangaje kuwa 20 Ugushyingo 2017 ivuga ko “Perezida Museveni ategura mu ibanga gukuraho Perezida w’u Rwanda.”
Aba bayobozi barimo uwitwa Arinaitwe Rugyendo, Patrick Mugumya , Johnson Musinguzi, Richard Tusiime na James Mujuni n’abanditsi bakuru barimo Ben Byarabaha, Richard Kintu na Francis Tumusiime. Aba bayobozi bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nalufenya iherereye mu Karere ka Jinja izwiho gufungirwamo abantu baba bacyekwaho ibyaha bikomeye.
Umwe mu banyamategeko wabo witwa Dickens Byamukama, yavuze ko kuwa Gatatu abo bayobozi bajyanywe i Namanve aho bamenyeshejwe ibikubiye muri dosiye y’ibyaha baregwa nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha rishingiye ku iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abayobozi n’abanditsi bakuru ba Red Pepper bazakurikiranwaho “ibyaha birimo gutanga amakuru aharabika no kubuza umudendezo Perezida Museveni; Salim Saleh na Minisitiri w’Umutekano, Henry Tumukunde. Icyaha gikomeye bashinjwa ni ubugambanyi.”
Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yirinze kugira byinshi asobanurira abanyamakuru ku mpamvu mu byaha abo bakozi bashinjwa harimo n’icyo kugerageza guhungabanya amahoro y’Umukuru w’Igihugu.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda giteganya igifungo kitarenze imyaka irindwi ku muntu uhamwe n’ibyaha birimo icyo kwandika cyangwa gutangaza mu gitabo, mu nkuru n’ahandi, amakuru y’ibinyoma arebana n’ibikorwa, ingamba, ingendo bya gisirikare, aho ingabo ziherereye cyangwa zibika ibikoresho n’ibindi bishobora guteza umutekano muke mu gihugu.
2,700 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply