N’ubwo bari baratandukanye Oprah Uwoya na nyina baje i Kigali gukura ikiriyo cya Katauti mu marira menshi (Amafoto)
— November 17, 2017
Please enter banners and links.

Uwahoze ari umugore wa Nyakwigendera Katauti witwa Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah muri filime yahuriyemo na Kanumba witabye Imana n’izindi, yageze i Kigali gukura ikiriyo cya Ndikumana Katauti Hamad mu marira menshi cyane.
Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye ndetse kugeza ubu abaganga ntibaratangaza icyamuhitanye.






Irene Uwoya ’Oprah’ yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Ugushyingo 2017 ari kumwe na nyina n’umwana w’umuhungu babyaranye .
Uyu mugore w’icyamamare muri Tanzania n’umubyeyi we bagaragazaga agahinda n’amarira bakiriwe n’inshuti za hafi za nyakwigendera ndetse n’umuryango we harimo murumuna we n’undi mwana wa Katauti wari uhari mu gihe cyo kumushyingura.
Irene Uwoya yasohotse ku kibuga cy’indege yipfutse umwenda ku buryo bitari byoroshye kumubona mu maso. Umubyeyi wa Oprah Uwoya yasohotse mu kibuga bigaragara ko yacitse intege ndetse yasindagijwe kugera yinjijwe mu modoka maze berekeza i Nyamirambo aho Ndikumana Katauti yari atuye.Byari amarira gusa n’akababaro kumva urupfu rwa Katauti wapfuye atunguranye.
3,487 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply