Uganda igiye kugira abaperezida 2
— April 8, 2016
Please enter banners and links.

Dr.Kiiza Besigye wahanganye na Perezida Museveni mu matora aherutse yatangarije abanyamakuru ko agiye gukora Leta ye akaba Perezida wayo naho Perezida Museveni akaba Perezida w’abasirikare n’abapolisi be.
Ibi yabitangaje ejo Kuwa 7 Mata 2016 ubwo yari yongeye gufatwa na polisi nyuma y’igihe kirekire yaramaze afungiwe iwe murugo.
Dr.Kiiza Besigye akaba yaragize ati “Museveni afite ubwoba kubera ibyo azi yakoze ,twaramutsinze mu matora none niyo mpamvu abapolisi be bahora bamfunga bakabuza n’abaturage uburenganzira bwabo kubera iyo mpamvu tugiye gushyiraho Leta y’abaturage hanyuma we akomeze ayobore Leta ye y’abasirikare n’abapolisi n’imbunda zabo”.








Dr.Besigye akaba yaravuze ko IGP Kale Kayihura ahora amutelefona amubwira ko yiteguye kumugurira imodoka nziza yajya agenderamo abaturage ntibamubone akajya gukora akazi ke kaburi munsi .
Ibyo Dr.Besigye akaba avuga ko afite uburenganzira bwo kugenda mu modoka ashaka atabona impamvu umukuru wa Polisi ashaka kumugurira imodoka ifite ibirahure byumukara bituma abaturage batamubona.
Mu gihugu cya Uganda bakaba barimo gutegura irahira rya Perezida Museveni watsinze amatora aherutse ariko Dr.Besigye akaba avuga ko atazemerera Perezida Museveni kurahira nka Perezida w’igihugu cya Uganda kandi azi neza ko yatsinzwe.
Dr.Besigye akaba avuga ko bamwibye amajwi afite n’ibimenyetso ariko bamubujije kujya mu rukiko kurega kugirango urukiko rutegeke ko basubiramo kubara amajwi bahita bamufata bamufungira iwe murugo.
Muri iyi minsi Ishyaka rya Dr.Besigye ryashyizeho gahunda yo kujya bajya gusengera igihugu buri kuwa kane ndetse abantu benshi baturuka imihanda yose usanga bishyira hamwe bakagura ibintu bitandukanye birimo ibiribwa bakajya gusura Besigye iwe mu rugo rwe ariko abenshi polisi ibahagarikira mu nzira ikababuza kujyayo.
Ahitwa Kasese mu misozi hakaba hatangiye intambara ikomeye cyane bivugwa ko aria bantu bakunda Dr.Kiiza Besigye bashaka ko Kasese iva ku gihugu cya Uganda ikaba igihugu cyigenga ,ibintu Perezida Museveni yahise ahagurukira akajya kuhasura agakorerayo ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko amahanga yemeje Uganda nkuko yemeje u Rwanda ,Kenya ,Tanzania nta mpamvu nimwe yatuma igabanywamo kabiri ikavamo ibihugu 2 .
Perezida Museveni akaba yaragize ati “ibyo ntibishoboka nta n’umuntu n’umwe nakwemerera kubikora mu gihe nkiriho”.Aho muri Kasese hakaba hamaze gupfira abasirikare 6 abandi barakomereka bikabije hagati y’imirwano y’abaturage n’abasirikare kubera Dr.Kiiza Besigye .
Umwe mu baturage utaravuze amazina ye yagize ati “abasirikare kuki batwicira abaturage?turazira ko twatoye Dr.Kiiza Besigye ?n’uburenganzira bwacu duhabwa n’itego gutora uwo dushaka ahubwo Leta ikwiye kudusobanurira icyo ituziza”.
Visi Perezida w’Ishyaka rya Kiiza Besigye FDC witwa Gen.Muntu akaba aherutse guturika ararira mu ruhame nyuma yo kubona Perezida Museveni yiba amajwi.
Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko igihugu cya Uganda gishobora kujya mu ntambara nyuma yaho abaturage bagaragarije ko batakishimiye ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Perezida Museveni akaba yarahisemo kugura ibyuka byinshi biryana mu maso byo kujya atera abaturage iyo bigaragambije.
Abasesengura ibya politike bakaba bavuga ko abaturage kwigaragambye ari ikimenyetso ko ubutegetsi buriho batabwishimiye ndetse kikaba ikimenyetso kigaragaza Demokarasi .
Gatera Stanley
2,891 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply