umu amakuru- Uganda: Rene Rutagungira wari warabuze yagaragaye imbere y’urukiko n’abapolisi 9 bakomeye bashinjwa gushimuta Lt. Joel Mutabazi | Umusingi

Uganda: Rene Rutagungira wari warabuze yagaragaye imbere y’urukiko n’abapolisi 9 bakomeye bashinjwa gushimuta Lt. Joel Mutabazi

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda birashyushye nyuma yaho umunyarwanda, Rene Rutagungira, wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba yari yarabuze kuva kuwa 08 Kanama 2017 nyuma yo gushimutirwa mu kabari n’abavugwaga ko ari abakozi b’inzego z’iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI)yagaragaye mu rukiko ashinjwa ishimutwa rya Lt.Joel Mutabazi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017  yagaragaye mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye aho yaje arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu ari kumwe na bamwe mu bapolisi b’Abagande bayoboraga inzego zikomeye bose bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Biravugwa ko uru rubanza rushobora kuba urwamateka kandi rukongera kuzana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Biravugwa nanone ko hari abandi bapolisi bakuru ndetse n’umukuru wa Polisi ya Uganda bashobora gufatwa bagafungwa kubera iki kibazo.

Rene Rutagungira wambaye ishati y’ubururu ari kumwe n’abapolisi bakomeye bo muri Uganda bajyanwa mu rukiko

SSP Nickson Agasirwe

Uyu Rene Rutagungira akekwaho kuba yaragize uruhare mu gusubiza mu Rwanda Lt Joel Mutabazi wahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, akaba yarakatiwe n’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwo umukuru w’urukiko, Lt Gen Andrew Gutti yasomaga ibyaha ukekwa ashinjwa, yavuze ko ashinjwa icyaha cyo gushimuta kinyuranyije n’ingingo ya 242 y’amategeko ahana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 25 Ukwakira 2013, ahitwa Kamengo, mu Karere ka Mpigi, ubwo yari afite imbunda na grenades mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ushinjwa yashimuse Mutabazi ku ngufu akamushyikiriza u Rwanda.

Ntiharamenyekana neza kugeza ubu impamvu iki kirego kinazamo abapolisi ba Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru n’ibindi binyamakuru bitandukanye muri Uganda byanditse ikomeza ivuga, gusa ngo amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda avuga ko perezida Museveni aherutse kwakira ibaruwa y’Umuryango Mpuzamahanga imusaba kugira icyo akora ku ihohotera bamwe mu bakuru b’igipolisi cya Uganda bakorera impunzi z’Abanyarwanda. Ibi ngo bikaba biha isura mbi perezida Museveni ubusanzwe ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’impunzi n’uburenganzira bwa muntu.

Mu bapolisi bakomeye bafashwe harimo SSP Nickson Agasirwe, SCP Joel Aguma, D/AIP Benon Atwebembeire, D/SGT Abe Tumukunde (Police Flying Squad commander, Kampala Metropolitan) Asp James Magada ,Faisal Katende na  D/CPL Amon Kwarisima n’abandi bose uko ari 9 bakaba bafunzwe.

Aba bapolisi bamaze gufatwa biravugwa ko bagize uruhare mwiyicwa rya Andrew Felix Kaweesi warashwe amasasu 80 ,ndetse n’uwamurindaga akaraswa n’umushoferi we akaraswa.Ibindi bitangazamakuru byanditse bivuga ko abo polisi bashobora kuba barafatanije na Rene Rutagungira mu gushimuta Lt.Joel Mutabazi.

Muhungu John –Kampala

 

2,645 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.