umu amakuru- Uganda:Abapolisi n’abasirikare bakomeye 10 bamaze gufatwa bashinjwa kwica Andrew Felix Kaweesi kwa Gen.Kayihura harinzwe n’abasirikare | Umusingi

Uganda:Abapolisi n’abasirikare bakomeye 10 bamaze gufatwa bashinjwa kwica Andrew Felix Kaweesi kwa Gen.Kayihura harinzwe n’abasirikare

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda ubu birashyushye kubera ifatwa ry’Abasirikare n’Abapolisi bafashwe bashinjwa kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi.

Hafi ibitangazamakuru byose byo muri Uganda byanditse inkuru y’ifatwa ry’abo basirikare n’abapolisi bakomeye bari mu mugambi wo kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi ,uyu munsi tariki 27 Ukwakira 2017 bakaba bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare Makindye.

Abafashwe harimo abapolisi bakomeye barimo uwitwa SSP Nickson Agasirwe wayoboraga Special Operations Unit (SOU), Sgt. Abbey Tugume, Abel Omong, ASP James Magada, IP Mpamizo uyu akaba yari yarahawe akazi na Gen.Kale Kayihura kugirango akurikirane imanza ziba zitaragenze neza kugirango amenye ukuri kwazo.

Undi ni uwitwa Faisal Katende wakoreraga mu mutwe wa gisirikare witwa Flying Squad uyu akaba yarigeze kugirana ibibazo na Andrew Felix Kaweesi ndetse yoherezwa kujya kwigishwa desipuline n’abandi bataramenyekana amazina yabo.Andrew Felix Kaweesi yarashwe mu kwezi kwa gatatu tariki 17, 2017 mu gitondo cya kare ajya ku kazi.

Bamwe mu bashwe banze kurya ibiryo batinya ko bashobora kwicwa ndetse umwe muribo witwa Nixon Agasirwe akaba avuga ko azongera kurya ari uko amaze kubonana na Perezida Museveni.

Amakuru avuga ko impamvu yanze kurya ari uko azi ko abandi basirikare bakomeye n’abapolisi bashobora kumurogera mu biryo agapfa atavuze abo yakoranaga nabo mu mugambi wo kwica Kaweesi.

Bari bajyanywe mu rukiko

Ibi byose bije nyuma yaho umugore witwa Mbabazi Muhoza Christine wari inshuti ya Kaweesi amaze igihe afungiye mu nzu iwe n’abasirikare barinda Perezida Museveni aho bivugwa ko ariwe watanze amakuru ko Kaweesi yishwe n’abasirikare bakuru ndetse n’abapolisi.

Mu bandi bavugwa ko bashobora gufungwa harimo n’umukuru wa Polisi ya Uganda Gen.Kale Kayihura ndetse ejo amakuru akaba yaravugaga ko urugo rwe ruzengutswe n’abasirikare nawe ashobora gufatwa agafungwa.

Andi makuru avugwa ko Mbabazi Christine ko yahawe Amashilingi menshi cyane kugirango abafashe mu mugambi wo kwica Kaweesi ndetse uyu mugore amakuru akaba avuga ko yahuye na Perezida Museveni amuha Flash disk iriho amajwi y’abo basirikare n’abapolisi uko bapangaga umugambi wo kwica Andrew Felix Kaweesi.

Uko Kaweesi yarashwe amasasu 80

Nyakwigendera Felix Kaweeesi

Mbabazi Muhoza Christine wari inshuti ya Kaweesi ndetse ko ariwe watanze amakuru hakamenyekana abamwishe

Abari muri uwo mugambi bamaze kubimenya ko Mbabazi yahuye na Perezida Museveni bashatse kumwica ariko Perezida yoherezayo abasirikare baramurinda ndetse bikaba byarasakuje cyane mu binyamakuru bya Uganda ko Polisi n’igisirikare barwaniye kwa Mbabazi Christine ariko kubera Perezida ariwe wari wategetse bamwe mu basirikare bamurinda kujya kurinda Mbabazi Christine byabaye ngombwa ko Polisi ihava akarindwa n’abo basirikare boherejwe na Perezida Museveni.

Muhungu John –Kampala

2,946 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.