umu amakuru-    Abicanyi muri Kayonza batemye Nkunda Stephen bamusatura umutwe | Umusingi

IP-Emmanuel-Kayigi    Abicanyi muri Kayonza batemye Nkunda Stephen bamusatura umutwe

Please enter banners and links.

IP-Emmanuel-Kayigi

 

 

Mu Karere ka Kayonza haravugwa indiri y’abicanyi ndetse n’abagizi ba nabi aho Kuwa 21 Werurwe 2016 batemye umucuruzi w’inka witwa Nkunda Stephen bakamusatura umutwe.

Umwe mu baturage I Gahini ariho akomoka yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati mu cyumweru gishize kuwa mbere nibwo bamutemye bamusatura umutwe ati “niba ari ishoka ,niba ari umuhoro byaratuyobeye”.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko bamwe mu bakekwaho kwica Nkunda Stephen batawe muri yombi ndetse amakuru akaba avuga ko hari abamaze kwemera ko aribo bamwishe.

Umwe mu baturage waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi yavuze ko abantu bakoze buriya bwicanyi bakwiye guhanwa kandi kwica umuntu ntago ariwo muti ukemura ikibazo.

Niyo mwaba mufitanye ikibazo uramureka akazagwa ahandi ariko iyo utangiye gupanga imipango yo kumwica uba ugiye kwiteza ibibazo n’umuryango wawe.

IP-Emmanuel-Kayigi

 

IP Emmanuel Kayigi Umuvugizi wa polisi Iburasiraziba

Abandi baturage biganirira bati buriya ababikoze bashobora kubahanisha gufungwa burundu cyangwa imyaka makumyabiri ,ubwose iyo myaka yose ,umuretse ugakomeza ukikorera wenda yarakwambuye aribyo bamujije kuko abantu akenshi bapfa amafaranga ,iyo myaka yose ntiwaba warakoreye arenze ayo waba wishyuza umuntu?.

I Kawangire naho baherutse gutegera umugabo witwa Gasiribanyi ava mu isoko I Kayonza baramukubita bagira indembe akizwa n’imodoka yavaga I Kigali niyo yabonye abantu bamukubita bashaka kumwica ihagaze bariruka.

Gasiribanyi bamuzizaga ko yatanze ubuhamya ku muntu nanone bafashe I Kawangire witwa Furaha Alexandre barakubita bamuzirika umukandara mu ijosi bashaka kumwica ariko abo bantu nta n’umwe wahanwe kandi ari Furaha na Gasiribanyi bose barareze ariko birangira nta n’umwe uhanwe.

Gasiribanyi na Furaha bakaba basaba inzego zibanze na polisi guhaguruka zikaba maso kuko abantu bashobira kwicana .

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi wa Polisi iburasirazuba ariko ntibyakunda kuko atitabaga Telephone.

Ariko inkuru ya Furaha na Gasiribanyi turacyayikurikirana tuzayibagezaho vuba.

Gatera Stanley

2,945 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.