Perezida Kagame nyuma yo kugaragara atwaye igare yagaragaye mu Kivu atwaye ‘Jet Ski
— September 8, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Kagame yagaragaye mu Karere ka Rubavu mu mazi y’i Kivu atwaye ‘Jet Ski’ nyuma yaho ku wa Kane na none yari yafotowe n’abaturage atwaye igare mu mihanda y’i Rubavu.
Umukuru w’Igihugu ari mu Karere ka Rubavu ahari gufatirwa amashusho y’ikiganiro The Royal Tour gitunganywa na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Iki kiganiro gitambuka kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika kikagaragaramo Perezida w’Igihugu runaka asobanura amateka yacyo ahanini ashingiye ku bukerarugendo.


Mu 2014, Peter yakoranye ikiganiro nk’iki na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aho uyu muyobozi yamutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.
Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.
Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka Uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.
Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga byacyo barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.
2,260 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply