umu amakuru- Ibya Diane Rwigara biracyari urujijo rukomeye | Umusingi

Ibya Diane Rwigara biracyari urujijo rukomeye

Please enter banners and links.

Uyu munsi kuwa gatatu tariki 30 Kanama 2017 hazindutse amakuru avugwa ko umuryango wa Rwigara waburiwe irengero ,abandi bati urugo rwasatswe abandi bavuga ibindi bitandukanye ariko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakanye ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika; gusa yemeza ko ari gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho.

Amakuru yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Shima Diane Rwigara wari mu bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu

ACP Theos Badege yabwiye bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda  ko hari iperereza riri gukorwa kuri uyu mukobwa w’imyaka 35 ndetse no ku muryango we.

Diane Rwigara

Ati “Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha. Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi.”

ACP Badege yavuze ko icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kijyanye n’ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse kugaragaza ivuga ko Diane Rwigara yatanze imikono y’abantu bashyigikiye kandidatire ye irimo n’abapfuye.

Ati “Inyandiko mpimbano ni igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza duhuriyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, Komisiyo y’Amatora (NEC) nibwo yemeje ko Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wigenga, aribo bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Barafinda Sekikubo Fred, Shima Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert ntibemerewe ku mpamvu zitandukanye ariko Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert havugwa ko batanze imikono n’indangamuntu  irimo iy’abapfuye.

NEC yatangaje ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye aribo; Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016, Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.

Yavuze kandi ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kalisa Mbanda

Ingingo  ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, kuya 8 Nyakanga 2017 yari yavuze ko icyakorwa cyose kijyanye no gukurikirana aba bantu cyaturuka ku mikoranire isanzwe hagati ya NEC n’izindi nzego.

Yagize ati “Byose bizava kuri Komisiyo y’Amatora. Ndumva n’ubundi Komisiyo y’Amatora ikorana n’inzego zitandukanye, ndibaza y’uko ibyo bashingiyeho babigaragarije inzego z’ubutabera hakigwa icyakorwa.”

Icyo gihe kandi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yari yavuze ko bataramenya ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, bityo ntacyo yabivugaho

2,928 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.