Polisisi yagurishije ibintu byari birengeje amezi 6 harimo n’isanduka y’abapfu
— March 23, 2016
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ,polisi yaho yagurishije ibintu bitandukanye yari yarafashe bimaze amezi 6 biri mu bubiko bwa polisi ariko mubyaguzwe harimo n’isanduka bashyinguramo abantu bapfuye.
Abaguze ibi bintu birimo amaradio ,TV,intebe ,imeza ,amasakoshi ,Telephone zigezweho ,moto 33 ,ibitanda ,n’ibindi byinshi bitandukanye bavuze ko byaguraga amashilingi make cyane ugereranije nuko bisanzwe bigura ahandi bakaba babyishimiye cyane.



Ikigo gishinzwe kugurisha ibyo bintu kitwa WHIJO Auctioneers and Court Bailiffs cyabanje kujya mu rukiko kubisabira uburenganzira bityo urukiko rucyemerera kubigurisha.
Uwitwa Moses Nseera yagize ati “urukiko rwaduhaye uburenganzira bwo kugurisha ibintu byose byari birengeje amezi 6 byarafashwe n’abapolisi kuko bimwe bifatanwa abajura bikabura banyirabyo kandi abapolisi ntibemerewe kubitwara”.
Igikorwa cyo kugurisha ibyo bintu kijya kuba ari uko bamaze kunyuza amatangazo yo kugurisha ibyo bintu mu binyamakuru bitandukanye kugirango abantu babimenye bazaze kwigurira.
Isanduka bashyinguramo abantu bapfuye iyi polisi ikaba yarayifatanye abasore biyita NRM Poor Youth
bo mu Ishyaka rya Perezida Museveni .
Nseera akaba yatangarije Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda ko igurisha ryagenze neza kuko abaguzi bari benshi cyane kubera igiciro cyari hasi cyane.
Muhungu John
2,930 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply