umu amakuru-      Abanya Gatsibo batangije kumugaragaro ihuriro rigamije guteza imbere Akarere kabo | Umusingi

DSC05937      Abanya Gatsibo batangije kumugaragaro ihuriro rigamije guteza imbere Akarere kabo

Please enter banners and links.

DSC05937

 

 

 

Kwesa imihigo nicyo kiri ku mwanya wa mbere
Kuwa 18 Werurwe 2016 kuri Hilltop Hotel mu mujyi wa Kigali hateraniye abanya Gatsibo batangiza kumugaragaro ihuriro ry’abantu bose bakomoka muri ako Karere bagamije itera mbere no kurebera hamwe uburyo bafatanya bakesa imihigo Akarere kahize.
N’igikorwa kiza cyashimwe cyane n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango nkuko benshi babigarutseho bavuga ko iki aricyo gihe cyo gushyira hamwe bagafatanya bagateza imbere Akarere ka Gatsibo ndetse kakazaza mu myanya mbere mu kwesa imihigo.
Mu ijambo rye Meya wa Gatsibo Gasana Richard akaba yasubiye cyane ku ijambo Perezida yigeze kubwira Abanya Gatsibo ubwo yari yabasuye ati “nta cyananirana gukora iyo mwishyize hamwe mufite ubushake kuko na Leta ibaha ubushobozi aho bukenewe ubundi ibikorwa bigakorwa Akarere kagatera imbere n’igihugu muri rusange”.

DSC05915

DSC05936
Wabonaga abari bari muri uwo muhango wo gutangiza ihuriro ry’abanya Gatsibo bose bashyigikiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu guteza imbere Akarere kabo ndetse biyemeje gufatanya mu bikorwa bitandukanye byaba ishoramari n’ibindi mu rwego rwo kugirango Akarere ka Gatsibo kagire ibikorwa byinshi bifitiye abaturage akamaro.
Mu bari bari muri uwo muhango harimo abantu bakomeye cyane benshi bashobora gushyira ibikorwa muri Gatsibo bikayiteza imbere muri abo harimo abacuruzi bakomeye benshi ,Abaganga ,Abanyamakuru ,Abacamanza ,Abasirikare bakuru,abahagarariye ibigo bya Leta bikomeye ,abahinzi n’abarozi abo bose bishyize hamwe nta cyabananira kugera mu gihe na Leta iba ibari hafi ikabaha ubushobozi badafite nkuko Perezida Kagame abivuga mu ijambo yabwiye abanya Gatsibo ndetse babanje kuribagezaho mu mashusho mbere y’uko ibiganiro bitangira.
Umushyitsi mukuru yari Angelina Muganza akaba yagize ati “Akarere iyo gahora kaza inyuma yutundi bigahesha isura mbi ariko ubwo hagiyeho ihuriro ry’Abanyagatsibo bifuza ko Akarere kacu gatera imbere n’igikorwa kiza kandi ndizera ko umusaruro uzaba mwiza nanjye nkishimira kuba umunyagatsibo”.
Iri huriro rifite gahunda nyinshi z’ibikorwa bifuza gukora mu Karere ka Gatsibo birimo kubaka Hoteli y’inyenyeri 5 kuri Muhazi ,Kaminuza n’ibindi bikorwa by’ubucyerarugendo n’ubucuruzi butandukanye.

DSC05913

DSC05917

DSC05916

Abari bitabiriye

DSC05923 DSC05929

DSC05935 DSC05940

Angelina Muganza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta nawe yishimye cyane kuba yatumiwe mu ihuriro ry’abanyagatsibo

DSC05941

Perezida w’ihuriro wagateganyo Gapira

DSC05938

Meya Gasana Richard ashimira Abanyagatsibo igitekerezo kiza bagize
Ikindi cyavugiwe muri iryo huriro abantu bishimiye cyane ni uko iri huriro ritangije ikintu gishya mu Rwanda kuko nta kandi Karere karabikora nkuko abanyagatsibo babikoze kuko bemeranije ko bagiye gufatanya muri byose bakaba nk’umuryango ,bakajya basurana ,ugize ibirori bakabyitabira ,uwashyingiye bakamushyigikira ,uwagize ibyago bakamutabara .

DSC05908

Col.Jules Rutaremara nawe yari yitabiriye umuhango w’Abanyagatsibo nawe niho ku ivuko

DSC05914

Aimable Bayingana Perezida w’Ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda wambaye umweru

 

DSC05919

Ladisirasi wo muri MINALOC

 

DSC05926

Ntarindwa Theodore uhagaze

 

DSC05947

Bari mu busabane
Hatanze ibitekerezo byinshi kandi byiza nyuma yo kuganira hakaba habayeho ubusabane aho abantu baganireye cyane basangira ,bavuga ku mishinga yakorwa muri Gatsibo.
Ukurikije ibitekerezo n’imigambi byavugiwe muri iryo huriro n’ubwo Meya Gasana Richard yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bavuga ubona Akarere ka Gatsibo nta cyakabuza kwesa imihigo kakaba muri 5 twambere mu gihe kahoraga kaza mutwinyuma.
Gatera Stanley

2,971 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.