umu amakuru-          Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bajya mu mwiherero bafite ubwoba ko bazabazwa na Perezida ibyo batakoze | Umusingi

    Kagame and Daughter      Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bajya mu mwiherero bafite ubwoba ko bazabazwa na Perezida ibyo batakoze

Please enter banners and links.

 

 

Kagame and Daughter

 

 

 

Umweherero w’abayobozi bakuru mu gihugu uherutse kuba bamwe mu bayobozi ubwoba bwari bwose batinya ko Perezida Kagame azababaza ibyo batakoze baragombaga kuba barabikoze.
Bamwe iyo babonye Perezida atangiye kubanenga usanga bacurika amaso bakareba hasi abandi bagatangira kwigira bussy bandika kugirango badakubitana amaso akamubaza ibibazo bitandukanye akubura icyo amusubiza.

07-6
Buri mwiherero Perezida Kagame avuga byinshi bitagenda kuri ubu yavuze ikibazo cy’abana bo ku mihanda kimaze gufata intera kandi hari inzego zibishinzwe.

01-17
Ikindi yavuze ku ngendo za buri munsi zikorwa n’abamwe mu ba Minisitiri aho Perezida Kagame yagize ati “aho bigeze ndarambiwe naragerageje ndavuga ,ndatongana ngo wenda babyumva bakagabanya ingendo za hato na hato ariko biranga none aho bigeze ndarambiwe Minisitiri wa East African Community abe ariwe uzajya ajyayo aho kugirango ba Minisitiri 5 bose bagende nibaba bakigaruka abandi babe baragiye”.

09-9
Umwe mu bakurikiranye umwiherero w’abayobozi wabereye I Gabiro yaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze agira ati “ariko Perezida Kagame ikigaragara ni uko avunwa n’abayobozi kuko badakora ibyo bakabaye bakora kuko twifuza kubona aza agashimira abayobozi ko bakoze neza ariko usanga ari ibibazo gusa tukibaza icyo bakora”.

15-115
Umwiherero w’ubushize havuzwe ikibazo cy’amashanyarazi aho Perezida Kagame yabajije ababishinzwe barimo Minisitiri Musoni James uyobora Minisiteri y’ibikorwa remezo ,Gatare Franscis uyobora ikigo cya RDB aho bavugaga ko habaye ikibazo cya Nyiramugengeri cyateje ikibazo umushinga ugatinda.
Perezida Kagame yarababajije ati iyo mishinga nta nyigo iba yarakozwe mbere ngo iyo Nyiramugengeri yigweho mbere?kuko n’abaturage babihomberamo mu gihe ba Minisitiri baba bahembwa kandi ari inshigano zabo gukemura ibibazo by’abaturage.

27-26

Francis Kaboneka; Ambasaderi w'u Rwanda, James Kimonyo (wambaye ishati y'amabara) na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Claver Gatete

24-39

03-12

17-94
Yasubiye ku kibazo cya misiyo z’abayobozi nyinshi avuga ko icyo atazongera kukihanganira kuko asanga bikabije.
Abakurikiranye Umushyikirano bibaza impamvu Perezida Kagame ahora ababwira ibyo bagomba gukora ariko ntibabikore n’ubutaha bikaba uko bakibaza igihe bazageraho bagakora ibyo bakwiye gukora cyangwa abatabikoze akajya abafatira ibyemezo bikwiye.
Rwego Tony

3,746 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.