umu amakuru-        Umugabo yatemye umugore we amaboko yombi kandi atwite inda y’amezi 7 | Umusingi

      mab1-703x422  Umugabo yatemye umugore we amaboko yombi kandi atwite inda y’amezi 7

Please enter banners and links.

 

 

 

mab1-703x422

 

Umukobwa yatwariye inda iwabo bityo ababyeyi be bamusaba ko ajya kubana n’umugabo wamuteye inda bakazakora ubukwe nyuma amaze kubyara kuko afite inda y’amezi 7.
Uyu mukobwa witwa Kabonesa Ninsiima ufite imyaka 27 yitwaraga neza ku mugabo we ndetse no mu muryango w’umugabo we bamukundaga cyane.
Ibintu byakomeye ubwo umugore yabonaga ku mafaranga akayabika mu nzu umugabo we arabimenya maze acunga umugore we atamubona akuraho ibihumbi Magana ane (400.000 Ug shs).
Uyu mugabo witwa Edrafu Busingye yajyaga agenda kuri bya bihumbi Magana ane akanywaho inzoga ndetse akaguriraho n’inshuti ze batuye ku cyaro kimwe cya Mabira bagasangira.
Uyu mugabo Edrafu Busingye n’umuhinzi cyane akaba yari yejeje imifuka y’ibigori 100 ayishyira mu nzu kugirango igiciro ku isoko nikizamuka azayigurishe .
Umugore we witwa Kabonesa Ninsiima avuga ko kuwa 5 yagarutse n’injoro arakaye cyane ,naramusujije aranyihorera ahubwo akavuga ankankamira mbona yinjiye mu nzu akuyeyo umuhoro .
Kaboneza agira ati “nagiye kubona mbona afashe umuhoro utyaye cyane atangira kumbwira ngo wa mugore we kuki unaniza kubona amafaranga?naramwinginze ngo atuze aranga ahubwo atangira ku ntema amaboko yombi no mu mutwe no mu mugongo hose ngwa hasi arangije ariruka nibwo navugije induru abo mu rugo iwacu barahurura basanga naguye hasi banjyana kwa muganga”.
Mbere y’uko amutema nkuko bigaragara mu Kinyamakuru kitwa Bukedde cya muri Uganda umugore yabwiye umugabo ko niba ari ibigori bituma arakara afateho imifuka 50 ayigurishe amusigire indi 50 nawe azayigurishe igiciro ku isoko cyazamutse ariko umugabo yanga kubyumva.
Uyu mugore akaba ari mu bitaro bya Mulago mu mujyi wa Kampala aho bamupfutse ibisebe biri ku maboko batemye no mu mutwe ndetse abaganga bakaba basuzumye niba umwana uri munda nta kibazo yagize ariko basanga umwana ari muzima na nyina basanga aho bamutemye mu mutwe bitakomerekeje ubwonko.
Abo bavukana barimo uwitwa Kumusiime na Mbaleeba Mbamanya bavuga ko mu bitaro babasabye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu ariko batayafite bakaba basaba abagira neza kubafasha bakavuza umuvandimwe wabo ntapfe kubera kubura ayo mafaranga.
Muhungu John

3,658 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.