Sebitereko wazize Jenoside mu myaka 24 ishize yashyinguwe mu cyubahiro
— June 16, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma y’myaka 24 umugabo wiciwe mu Bugarama mu Karere ka Rusizi n’interahamwe yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.
Hari ku italiki ya 25 Ukwakira 1993 ubwo yari avuye i Bukavu asubiye mu rugo, ageze mu cyahoze ari Komini Bugarama mu Kagari ka Muko ahitwa Cyagara ku kiraro, hari harashyizweho bariyeri y’interahamwe yari igamije guhiga no kwica abatutsi.
Imodoka barimo igeze kuri bariyeri, interahamwe zasabye ko abantu bose basohoka mu modoka, bavanamo abagabo babiri b’abatutsi, umwe ariruka arabacika, we baramufata, baramukubita kugeza ashizemo umwuka.
Uwo mugabo wishwe n’interahamwe yitwaga Sebitereko Mupenda Ananias yavukiye ahitwa Gatanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 1959, mu gihe yari avuye i Bukavu atashye ageze mu Bugarama nibwo yahuye n’izo nterahamwe.
Bakimara kumwica hari abantu babonye ibyabaye aho bamujugunye hafi y’aho bamwiciye niwe wagize ubutwari kugira ngo umurambo we uboneke, kuko bamaze gutaburura amagufa basanze ibimenyetso n’imyenda yari yambaye icyo gihe yari aturutse i Bukavu.
Amoni Mupenda uvukana n’uwo mugabo wishwe ari we Sebitereko Mupenda Ananias yagize ati ‘‘Tubabajwe n’uko yishwe akiri muto kuko yari agifite imyaka 34 azira uko yaremwe, kandi ari mu gihe yari ategerejweho byinshi n’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange’’.
Yakomeje agira ati ‘‘Turashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda yo gusubiza agaciro abacu bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi w’1994 bagashyingurwa mu cyubahiro, turashimira kandi by’umwihariko Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG uburyo yatubaye hafi kugira ngo dushyingure inshuti yacu yazize urwo agashinyaguro’’.
Uwo mugabo yari yarashakanye na Nyirarukundo Esiteri mu mwaka wa 1980 babyarana abana 5 barimo abahungu 3 n’abakobwa 2, abo bana basizwe bakiri bato cyane bavuga ko nubwo bababajwe ni uko sé yishwe urwo agashinyaguro ko byibura baruhutse intimba bari bafite ko bashyinguye Papa wabo mu cyubahiro kimukwiye kandi ko bazahora babona aho bajya kumwibukira.
Sebitereko wishwe akiri muto yari yarahisemo kuzakorera Imana kuko yigaga ku ishuri rya Théologiya kuri Institut Superieur Théologique du Kivu (ISTKI) i Bukavu, yanabaye umurezi mu mashuri abanza mu gihe cy’imyaka 6 mbere yo kujya kwiga ishuri ry’iyobokamana.
Abagize umuryango we bahisemo kumushyingura ku rwibutso rwa Nyanza kubera ko batuye i Kigali kugira ngo bajye bahora bamwibuka hafi yabo, inshuti n’abavandimwe bamaganye Jenoside Yakorewe Abatutsi bagira bati ‘‘Jenoside ntikongere ukundi haba mu Rwanda no ku isi’’.
Basanda Oswald
4,127 total views, 7 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
2 Comments
Mana tabara abantu bawe bagiye bicwa urwo agashnyaguro mbabajwe n’urupfu rubabaje uwo mugabo yazize, irondakoko mu abanyarwanda n’abanyafurika turice burundu ntirikongera ukundi, kuko abantu bicana kandi bazi ko twese turi munsi y’ijuru ababikora bamenye ko umusi umwe gusa buri wese azabazwa icyo yakoze yaba ari kibi cyangwa cyiza tuzagaragara imbere y’Imana ese wewe ubufashemo ute ko igihe atari kirekire buri wese akabibazwa.
mwihangane nshuti z’Imana abacu tuzababona mu bwami bw’Ijuru