Indwara itaramenyekana yahuruje abaganga ubwo abanyeshuri 43 bafatwaga n’indwara itazwi
— June 10, 2017
Please enter banners and links.

Ku wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017 abanyeshuri 43 barimo abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyagahanga, urwa Mugera na Nyabiheke, byo mu karere ka Gatsibo, bafashwe n’indwara itaramenyekana ibatera kwishima umubiri wose.
Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje aya makuru buvuga ko bwahise bubageza kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko kugeza ubu hari bamwe baraye bavuwe barataha abandi barara mu bitaro.
Yagize ati “Ejo ku mugoroba, twamenye ko hari abanyeshuri 43 bafashwe n’indwara itaramenyekana. Bahise batangira kuvurwa, hari 35 baraye batashye nyuma yo kuvurwa.”
Yongeyeho ati “Ntituramenya icyabiteye ariko umutnu ntiyavuga ko ari ugusara (nk’uko biri kuvugwa). Ni uburwayi bubafata bishimagura. Muri iki gitondo abaganga bazindukiyeyo(Ku Kigo Nderabuzima cya Mugera), harimo n’abaturutse ku Bitaro Bikuru bya Ngarama bajya gutanga ubufasha, turacyategereje icyo batubwira.”
Kugeza ubu hari kwibazwa icyaba cyateye iyi ndwara muri ibi bigo by’Amashuri bituranye n’inkambi y’Impunzi z’Abanye-Congo ya Nyabiheke, gusa Akarere kavuga ko katakwemeza ko bifitanye isano no guturana n’inkambi kuko atari abanyeshuri gusa bahura n’izo mpunzi.
Hari abaganiriye n’ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga uburozi abandi bavuga ibisazi mbese haracyavugwa byinshi ariko abantu bategereje ko abaganga batangaza iyo ndwara iyo ariyo.
3,309 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply