Ese kuki Frank Habineza w’Ishyaka rya Green Party ariwe na FPR bahora mu bihugu bitandukanye bavuga ku matora andi mashyaka abahe?
— May 28, 2017
Please enter banners and links.

Mu Rwanda havugwa Amashyaka menshi harimo FPR iri kubutegetsi ,Green Party ,PSD ,PL ,PPC,PS Imberakuri ,PDC nandi menshi ariko abantu baribaza impamvu Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party ariwe wenyine uhora agenda cyane mu bihugu bitandukanye avuga ku matora no kuri politiki y’uRwanda?.
Ibi ni bimwe abantu batandukanye bibaza nyuma yo kubona Frank Habineza ahora agenda mu bihugu bitandukanye avuga ku matora y’umukuru w’igihugu ndetse na politike y’uRwanda bakibaza impamvu andi mashyaka atabikora kandi avuga ko atavuga rumwe na Leta.
Bamwe bavuga ko FPR iri kubutegetsi nayo ikunda kujya kuganira n’abanyarwanda mu bihugu bitandukanye ikabaganiriza kuri politike ndetse no kumatora nkuko n’ubu Perezida Kagame ateganya kujya guhura n’abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi gutaha.

Hano ari muri Sweden umunsi w’ejo



Hano Frank Habineza yari muri Kenya

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Umusingi cyakoze ubusesenguzi ku kibazo cy’Amashyaka mu Rwanda aho cyavuze ko hasigaye amashyaka 2 gusa FPR na Green Party isesengura rikaba ryari rishingiye ku bikorwa bitandukanye bikorerwa abaturage.
FPR yahaye abaturage inka ,yubatse imihanda ,amashuri ,izana umutekano mu gihugu yaza byinshi ndetse ku buryo bitakorohera undi muntu cyangwa irindi shyaka kuyitsinda mu matora y’umukuru w’igihugu kuko ibyo imaze gukorera abaturage n’ibyinshi cyane.

Bamwe mu banyamuryango b’Ishyaka rya FPR
Ubu ikivugwa ni uburyo Amashyaka arimo gushakisha abayoboke bazabatora mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa munani ariko hagaragara Amashyaka 2 gusa abantu bakaba bibaza andi yagiye he?Kuki bo batajya mu bihugu bitandukanye nkuko FPR ibikora nkuko Green Party babikora barahombye byagenze bite?.
Umwe mu bakurikirana ibya politike mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Amashyaka menshi ariho ku mazina gusa kuko twakabaye tubona ibikorwa byabo umunsi kuwundi ariko ubu tubona FPR na Green Party zonyine”.
Mu Rwanda hari ishyaka ry’abakozi ariko kuki tutabona urihagararoye ajya guhura n’Andi mashyaka ku isi nkuko Green party ibikora ihura n’andi Mashyaka atandukanye arengera ibidukikije na Demokarasi hirya no hino ku isi.
Gusa ikibazo bamwe banenga Green Party ni kimwe ni uko batarashobora kumenyekanisha ibyo bikorwa byabo buri uko bagiye cyangwa buri gikorwa bakoze kigatangazwa nkuko FPR ibikora babishoboye baba bateye intambwe ikomeye.
Amashyaka kudatera imbere nabyo bituma habaho kudindira mu gutera imbere mu rwego rwa politike ariko iyo amashyaka akora neza afite umurongo usanga gahunda Leta iba yarihaye izubahiriza itinya ko bazayinenga.
Frank Habineza yagaragaye mu bihugu bitandukanye aho yaganiraga ku matora harimo mu Bwongereza ,Sweden ,Kenya nahandi henshi mu gihe andi mashyaka nta na rimwe turabona ryagiye kuganira kuri politike yaryo.
Gatera Stanley
3,415 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
1 Comment
abandi umugati barawufatishije