Abajura bateye ikigo cy’ishuri bica umuzamu
— May 14, 2017
Please enter banners and links.

Bamwe mu baturage mu Karere ka Ruhango batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017, abajura bateye ku Rwunge rw’amashuri rwa Rwingwe ruherereye mu murenge wa Mwendo bica umuzamu uharinda, undi baramukomeretsa, biba amafaranga agera ku bihumbi 280 n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Iryo shuri riherereye mu Kagari ka Gafunzo ryari risanzwe ririndwa n’abazamu babiri, ariko amabandi yahateye yica umwe, nk’uko inzego z’ibanze zabitangaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Emmanuel Ntivuguruzwa, yatangaje ko ayo makuru bayamenye ahagana saa munani z’ijoro, baratabara, kuri ubu hakaba hagishakishwa abo bagizi ba nabi kugirango bafatwe .
Yagize ati “Hari harinzwe n’abazamu babiri, umwe bamwishe undi baramukomeretsa, ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya Gitwe naho umurambo w’uwishwe uri ku bitaro bya Gitwe. Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi ariko dufatanyije n’inzego z’umutekano turi gukurukirana ku gira ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kwica umuzamu no gukomeretsa undi, ayo mabandi yishe urugi rw’ahakorera ubuyobozi bw’ishuri yiba amafaranga agera ku bihumbi 280 n’ibindi bikoresho bitandukanye bitaramenyekana neza.
Amakuru atangwa avuga ko ayo mafaranga yibwe ari ayari aherutse gutangwa n’abanyeshuri kugira ngo bazabashe gukora ikizamini cya Leta, akaba atari yakajyanwe kuri banki.
Kuri ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye gukorana inama n’abaturage batuye hafi y’iryo shuri mu rwego rwo kubahumuriza no gukomeza kubashishikariza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Iryo shuri ryatewe nta banyeshuri baharara, bose biga bataha iwabo ni iryo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Bamwe mu baturage basaba ko irondo ryakaza umurego bakajya bazenguruka ahantu henshi kuko hari aho usanga mu ijoro hateye ubwoba kuhanyura ahandi ugasanga abantu bariraye ngo umutekano mu Rwanda urahari bityo amabandi akitwaza ibyo akajya kwiba no kwica abantu kandi ni henshi no muri Kigali hari aho usanga amabandi ukibaza abashinzwe umutekano niba baba batahazi.
2,683 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply