umu amakuru- Pastor Minyoni ukunzwe cyane mu Rwanda imyambarire ye yavugishije benshi | Umusingi

17155983_1158341950931707_7591014549516476743_nPastor Minyoni ukunzwe cyane mu Rwanda imyambarire ye yavugishije benshi

Please enter banners and links.

17155983_1158341950931707_7591014549516476743_n

Umukozi w’Imana Pastor Minyoni ukunzwe cyane mu Rwanda imyambarire ye yavugishije benshi bamwe bamunenga abandi bati ntacyo bitwaye.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook abantu batandukanye bavuze ku ifoto ya Pastor Alice  Minyoni Kabera wa Women Foundation ko umukozi w’Imana cyane cyane noneho Pastor aba akwiye kugira imyambarire itandukanye n’iyabandi bantu b’Isi .

Hari bamwe bavugaga bati buri mwuga ugira umwambaro wawo n’abakizi b’Imana bagira umwambaro abantu bababonamo niyo mpamvu uwo mwambaro bivugwa ko atari wo yari yambaye ahubwo yari yambaye nk’abisi.

17155983_1158341950931707_7591014549516476743_n

Pastor Alice Minyoni Kabera (Iyi niyo foto yavugishije abantu bijyanye n’imyambarire)

Undi nawe yagize ati “uzarebe Abaganga bagira umwambaro wabo abashoferi ni uko abikorera imizigo ,abacuruza n’abakozi b’Imana bagira uwabo kuko tuzi ko bambara imyambaro itagaragaza imibiri yabo ishobora gutuma abagabo bamwifuza ariko we twabonye ifoto yambaye agaragaza umubiri we”.

Ariko ku rundi ruhande hari undi nawe wavugaga ati “muri iki gihe ikoranabuhanga ryahinduye ibintu byose umuntu yambara uko abyumva kandi n’uburenganzira bwe kwambara uko ashaka”.

Umuntu nkuriya Pastor aba akwiye kuba urugero rwiza ku bantu bose kuko ari abana cyangwa abakuru iyo ahagaze imbere yabo yigisha bamubonamo indi shusho y’umuntu ukiranutse imbere y’Imana kandi ko ibyo akora byose biba ari byiza harimo n’imyambarire.

Niyo mpamvu aba akwiye kwitwararika muri byose kugirango abantu bose baba nabo bamunenze imyambarire ye nabo bakamwibonamo kuko n’umuntu ukomeye cyane w’icyubahiro.

Ndayambaje F

3,653 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. kamalia March 18, 2017 at 8:33 am

    uriya nta mupasitoro umurimo,uwo akorera aramuzi.Paul yanditse ko umuntu w’IMANA yirinda gukora ibiteye isoni.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.