Abatarashaka bashimishwa no kumva amasomo yigishirizwa muri Bridal shower
— January 18, 2017
Please enter banners and links.

Abagore badakorerwa bridal shower bahomba byinshi kuko inyigisho zihatangirwa zigira uruhare mu kubaka urugo rugakomera.
Njye nitwa Shangazi mfasha abantu benshi kubagira inama zibafasha kubaka ingo zabo zigakomera mbinyujije mu itangazamakuru kuko muri iyi minsi ingo zirimo ibibazo byinshi tutavuga ngo tubirangize.
Bridal Shower ni igihe umukobwa aba ari hafi gukora ubukwe bityo inshuti ze bagahura bagashaka n’abagore bakuze bari bumwigishe uko azubaka urugo rugakomera ndetse uko azafata umugabo we.
Uyu n’umuco watangiye mu 1890 ukaba umaze gukomera cyane muri America ,Canada, Australia na New Zealand ndetse no mu bihugu bitandukanye muri Africa.
Bahurira ahantu mu cyumba maze bakamuganirira byose ariko aho hantu nta mugabo uba wemerewe kuhagera .
Ubu noneho hari ikibazo kirimo gusenya ingo gikomeye nzasubiraho mu nimero y’Ikinyamakuru Umusingi itaha aho usanga ikoranabuhanga risenya ingo.
Ikintu kitwa Whatsap na facebook bisigaye bisenya ingo cyane ariko icyo sicyo nashakaga kuvugaho uyu munsi ahubwo nashakaga kuvuga ku bakobwa bajya gushyingirwa badakorewe Bridal shower ko bahomba amasomo akomeye.
Muri Bridal shower haba harimo abagore akenshi abakobwa baba ari bake ariko umukobwa wayigiyemo kubera amasomo aryoshye ahatangirwa baba bumva bahora bayijyamo.
Bamwe bagerageje kuzijyamo hari abo twaganiriye bambwira ko batari bazi ko higirwa amasomo meza yo kubaka urugo ndetse bavuga ko byashimishije ku buryo bahora bumva bajya no muzindi zibera ahantu hatandukanye kubera bakunze ayo masomo.
Haba harimo abagore bakuze bakamugira inama uburyo azafata umugabo we ku mutegura mu mutwe akumva ko ubuzima agiyemo butandukanye n’ubwo yabagamo.
Kwibagirwa ubuzima bwa gisiribateri no kutumva amabwire no kugira isuku ndetse akita ku mugabo we cyane n’ibindi byinshi.
Umugore umwe ukuze yarahagurutse abwira umukobwa wari ugiye gushyingirwa ati hari igihe namaraga ukwezi ntarakora imibonano mpuzabitsina n’umugabo wanjye kandi we abishaka nkumva ntacyo bitwaye kandi hari benshi bibaho ariko ni abagabo bake babyihanganira.
Uyu mugore yakomeje avuga ingaruka yahuye nazo ,ntago umugabo yamubwiraga nabi cyangwa ngo amukubite kuko yamwimyeho ahubwo yariryamiraga ariko akamuca inyuma bituma amutera imitezi.
Undi ashobora kugutera izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina niyo mpamvu tubigisha ko nta mugore wima umugabo we.
Uwo mugore yavugaga ibyo byose byamubayeho kugirango ategure mu mutwe uyu mukobwa wari ugiye gushyingirwa kugirango atazahura n’ibibazo nk’ibyo yahuye nabyo, yamugiraga inama ko abagabo abenshi aza atekereza umugore we kandi ashaka ko baryamana bagakora imibonano mpuzabitsina, iyo umugore amaze icyumweru akongeraho ikindi bikagera ukwezi byanze bikunze ikibazo kiravuka umugabo ashobora kwishakira undi ku ruhande cyangwa akaba yata umugore akigendera.
Abashyingirwa rero badakorewe Bridal Shower bahomba byinshi ndetse mu bindi bihugu bayiha agaciro gakomeye .
Hari n’abamaze kungukiramo byinshi mu kwigisha aba bakobwa ku buryo byabaye ubucuruzi hari abo basigaye bakodesha kugirango bajya gutanga amasomo kandi ubundi byagakozwe n’abakecuru bo mu muryango w’umukobwa cyangwa ba Nyirasenge nibo babikoraga ari umuco ariko ubu byarahindutse.
Hari ababipinga ntibayikore abandi bakabura umwanya ariko abayijyamo benshi bemeza ko amasomo bahigira abafasha cyane bityo rero bakobwa muge mugerageza mukore Bridal Shower.
Shangazi wabandikiye iki gitekerezo
3,851 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ese abagabo barabuze koko?Ese abantu babanye bakazakora ubukwe nyuma hari icyo bitwaye mu muco wa Kinyarwanda?
Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki?
Gushaka umugabo watandukanye n’umugore cyangwa umugore watandukanye n’umugabo hari icyo bitwaye ku bakobwa n’abahungu batarashakaho?
Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ?
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply