umu amakuru-    Umufana umwe wa Congo yaguye mu mpanuka yabereye muri Nyungwe | Umusingi

Congo    Umufana umwe wa Congo yaguye mu mpanuka yabereye muri Nyungwe

Please enter banners and links.

Congo

 

 

Ahagana saa tanu, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abanye-Congo berekezaga i Kigali kureba umukino wa nyuma wa CHAN yakoze impanuka igeze mu ishyamba rya Nyungwe, umwe yitaba Imana, abandi barindwi barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney yabwiye itangazamakuru ko iyi Coaster yagonze umukingo igeze mu ishyamba rya Nyungwe mu gice kiri mu Kagali ka Buvumbira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Yagize ati “ Harimo abanye-Congo bari baje kureba umupira”. Biravugwa ko yagonze umukingo kubera umuvuduko.
Hapfuyemo umuntu umwe hakomeraka barindwi harimo n’umushoferi.


Akomeza avuga ko muri aba barindwi batanu bakomeretse ku buryo bukabije bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Bushenge.
Aba banye-Congo bakaba berekezaga i Kigali kureba umukino wa nyuma wa CHAN hagati y’igihugu cyabo na Mali.

Abanye Congo bakaba bakunze gukodesha imodoka za Kigali Coach arizo zibazana zikabageza kuri Stade Amahoro .

umusingi1@gmail.com

2,955 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.