Senateri Mucyo wayoboyeho CNLG yitabye Imana nyuma yo gutsikira akagwa
— October 3, 2016
Please enter banners and links.

Perezida wa Sena Bernard Makuza aremeza ko Senateri Mucyo Jean de Dieu asize icyuho gikomeye muri Sena no ku gihugu muri rusange.
Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 3 Ukwakira 2016.
Perezida wa Sena yatangaje ko mu gitondo Senateri Mucyo yari muzima kuko yagiye ku kazi nk’ibisanzwe.
Gusa ngo ageze ku kazi yagize impanuka aragwa nyuma yo gutsikira ari na byo byamuviriyemo urupfu.
Yagize ati “Mu gitondo nk’uko bisanzwe yaje hano ku kazi, ariko aza kwikubita hasi atsikiye ku ibaraza azamuka duhita tumujyana kwa muganga.
Twagezeyo abaganga biteguye kumwakira nanjye nari mpari, bakora ibishoboka byose ariko byari byarangiye yitaba Imana”
Benshi mu basenateri bakoranaga na Nyakwigendera Senateri Mucyo ntibashatse kugira icyo bavuga ku rupfu rwe kuko benshi wabonaga batarakira inkuru y’urupfu rwe.
Senateri Karangwa Chrysologue we yatangaje ko Senateri Mucyo agiye hakiri kare.
Ati “Yari umugabo w’intangarugero, araducitse nta kindi nababwira ni ukubyihanganira ntakundi”. Perezida wa Sena Bernard Makuza ni umwe mu bakoranye cyane na Senateri Mucyo Jean de Dieu, kuko banakoranye muri guverinoma Senateri Mucyo ari Minisitiri w’ubutabera, mu gihe Makuza Bernard yari Minisitiri w’intebe.
Avuga ko Mucyo yari umugabo witangiraga akazi cyane ku buryo kumubura ari igihombo gikomeye ku Rwanda.
Ati “Mubyukuri adusizemo icyuho kuko ni umubyeyi ufite abana, afite urugo, ariko ni n’umuntu witangiye igihugu mu mirimo myinshi yakoze.
Mu mirimo yose wabonaga ari umuntu utijana ukora akazi n’ubwitange bwinshi akamenya kubahiriza igihe kandi agakora ibishoboka ngo umurimo we utungane.
Ni akababaro ku gihugu, tubuze umuntu ufite ubwitange buzwi ku rwego rw’igihugu”.
Yakomeje agira ati “Yagiraga ibitekerezo byiza byubaka kandi ugasanga ari umuntu unezerewe ashaka ko n’abandi banezerwa.
Yakoranaga n’ abantu yumva ko hatabaho uwagira ikimubuza gutunganya neza umurimo we”
Mucyo Jean de Dieu yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashinzwe imirimo ikomeye muri guverinoma irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera, kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).
Yanabaye umuyobozi w’akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yitabye Imana afite imyaka 55.
Imirimo Hon mucyo yakoze
1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi
1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO
1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni
1995-1999: Diregiteri muri Minijuste, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare
1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego
2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
2008 – 2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Gicurasi 2015- Kuya 3 Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
3,123 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
WHO IS THE CEO STANLEY GATERA?
Leave a reply