umu amakuru-  Impungenge zikomeye ku Itorero ry’abanyamakuru | Umusingi

rucagu270712  Impungenge zikomeye ku Itorero ry’abanyamakuru

Please enter banners and links.

rucagu270712

 

Muri iyi minsi haravugwa itorero ry’abanyamakuru ikiciro cya kabiri giteganyijwe Kuwa 18 Nzeli 2016 kizamara iminsi 10 yose ariko abanyamakuru bamwe bakaba bafite impungenge bavuga ko zikomeye.

Impungenge ya mbere naho bamwe mu banyamakuru batunzwe no gushakisha umunsi ku wundi bakaba bumva kujya mu Itorero bakamarayo iminsi 10 imiryango yabo yahungabana kuko iyo minsi ari myinshi.

Umwe mu banyamakuru bikoresha utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 5 Nzeli 2016 ko yumva ashaka kujya mu Itorero ariko atasiga urugo kandi ariwe urutunze ngo agende amare iminsi 10 .

Yagize ati “ubwose urugo rwabaho rute kandi dutunzwe nogushakisha umugati wa buri munsi?”.

Uyu munyamakuru wandika yakomeje avuga ko byibuze ari iminsi 2 cyangwa 3 bakababwira mbere bakitegura icyo gihe byakunda kuko burya iminsi 2 cyangwa 3 ntago iba ari myinshi naho iminsi 10 nimyinshi cyane inzara yaba yishe abantu.

Abayobozi bakwiye gutekereza kuri iki kintu kuko bo bahembwa ku kwezi ariko batekereze n’abanyakabyizi batunzwe no gushakisha kandi abanyamakuru batunzwe na nyakabyizi ari benshi.

Ntabazabone hari abatagiye ngo bagirengo n’ikindi cyangwa ni ukwanga ahubwo nukubura uko basiga urugo cyangwa imiryango yabo.

Hari abanyamakuru benshi bahora babyifuza kujya mu Itorero ariko kubera icyo kibazo bibagora bakabura icyo gukora bagahitamo kutajyayo .

Bamwe iyo babonye imyambaro ya gisirikare bagenzi babo bayambaye bumva nabo bajyayo bakambara kuri uwo mwambaro kuko hari abawukunda hari n’abatawukunda bitewe n’imyumvire ya buri umwe.

Hirya no hino haba hari abavuga ko utagiye mu Itorero aba ari ikigwari abandi bakavuga ko adakunda igihugu n’ibindi byinshi ariko impungenge z’abanyamakuru zisa n’izitaritaweho kugirango nabo bashakirwe uburyo bajya mu Itorero n’abandi niyo ryabera I Kigali bakajya bataha.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Rucagu Boniface umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’igihugu ariko ntiyitaba Telephone ye igendanwa.

Umusingi1@gmail.com

1,837 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.