Umuyobozi w’Akagali ka Nsinda amereye nabi abaturage abafunga
— September 5, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi kuri uyu wa mbere taliki 5 Nzeli 2016 ni uko abaturage bo mu Kagali ka Nsinda Umurenge wa Muhazi Akarere ka Rwamagana bamerewe nabi n’umuyobozi wako Kagali witwa Dukuzumuremyi Donatha abafunga.
Umwe mu baturage batuye muri ako Kagali utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze z’umutekano we yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko uwo muyobozi afunga abaturage akabiriza ku Kagali amasaha 12 yose.
Uyu muyobozi arakora binyuranije n’amategeko kuko hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu 2016 habaye inama yahuje abanyamakuru na Polisi ibera ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru maze icyo gihe havugwa ko nta muyobozi n’umwe wemerewe gufunga abaturage .
Uwo muturage yagize ati “mamunyamakuru we uzatubarize rwose twumva ko muvugira abaturage natwe turagutumye utubarize umuyobozi w’Akagali kacu ibyo twumva ko abantu batagifungirwa ku Kagali kuki we akibikora akatwirizamo umunsi wose ngo ni uko tuba twabuze aya Mituelle de santé”.
Bavuze ko Polisi ariyo yonyine ifunga byagateganyo mu gihe umuturage acyekwaho icyaha nyuma bakamushyikiriza inkiko akaburana yaba umwere agataha yahamwa n’icyaha agafungwa muri gereza.
Aha hakaba ari hamwe hamaze kugaragara ko ho bagifunga abaturage .
Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC Munyeshyaka Vincent nawe aherutse kubwira abanyamakuru ko abayobozi batagifunga abaturage kubera babuze Mituelle de santé ndetse batakibafungisha amaduka yabo umunsi w’inama ngo babafungishe umunsi wose kandi aribyo bibatunze akaba yarabihakanye ubwo yari mu nama yo kugaragaza ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe na Never Again yabereye muri Mariotti Hotel ukwezi gushize.
Uyu muyobozi arashinjwa n’abaturage ibintu byinshi birimo kubatuka akababwira amagambo nyandagazi ,gutumiza inama akazi yatinze abaturage bicaye barushye ,gufungura Akagali aho ashakiye ,kuba hari Perezida w’Ubudehe bavuga ko ariwe wamwishyiriyeho kandi abaturage aribo bagomba kwitorera komite na Perezida,bakavuga ko yategetse ko mu mafaranga y’Ubudehe hagurwa icyuma gishya kandi abaturage ba Rubilizi bari bemeje ko bashaka amazi,bakaba amafaranga y’Ubudehe y’umwaka ushize na yuyu mwaka kuki adakoreshwa habaye ikihe kibazo kandi yarasohotse?
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi w’Akagali ka Nsinda Dukuzumuremyi niba afunga abaturage ku buryo bagera aho kumva bamurambiwe ndetse no kumubaza ko gufunga abaturage niba ariwo muti n’ibindi byose bamuvuzeho hejuru ariko nimero ye ya Telephone igendanwa itanyuramo kumara iminsi igera kuri 3 yose.Tuzakomeza gukurikirana iki kibazo kugeza ubwo azavuga impamvu abaturage bamushinja kutabakorera neza .
Gatera Stanley
2,907 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply