umu amakuru- Ubundi Busambanyi :Umumotari yasenye urugo rw’umukire kubera gusambanya umugore we | Umusingi

iyo gukoreUbundi Busambanyi :Umumotari yasenye urugo rw’umukire kubera gusambanya umugore we

Please enter banners and links.

iyo gukore

Muri iyi minsi haravugwa ubusambanyi bukabije mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’umugore waciye inyuma umugabo we bafitanye abana 4 n’undi umugabo we wamurihiye Kaminuza akamushakira akazi keza ariko akanga kumubyarira.

Uyu munsi inkuru tugiye kubagezaho ntago turi buvuge amazina yabo kuko bitarajya mu nkiko mu gihe bariya impamvu twavuze amazina yabo ari uko bamaze gukatirwa n’inkiko umwe akatirwa amezi 6 undi umwaka usubitse.

Kabeza umugabo w’umukire utwara ikamyo agiye gutandukana n’umugore we kubera umumotari utwara umugore we buri munsi ku kazi kuri moto.Umugabo arashinja umugore kuryamana n’uwo mumotari bitewe n’uburyo we abibona.

Ese kuki umugore agomba gutwarwa n’umumotari umwe buri gihe?ibisubizo n’ibyinshi bitewe n’uko buri umwe abyumva kuko umugore ashobora kuvuga ati njye nkunda gutwarwa n’umumotari nzi cyangwa ati niwe untwara neza akangeza aho ngiye mu gihe abandi aba atinya ko bashobora kumugusha agakomereka cyangwa bakaba bamugongesha imodoka bitewe n’uko abishaka ibyo nta kibazo kirimo.

Aho umugabo yagiriye ikibazo ni uko umugore yabonye umugabo adahari agahamagara wa mumotari ujya amujyana buri munsi ku kazi akanamugarura, ahageze ati sinzi gutwara imodoka ariko ndashaka ko umfasha dutware umwana kwa muganga kumuvuza.

Umumotari yahise ajya mu modoka batwara umwana kwa muganga ariko ntiyabanje guhamagara umugabo we ngo amubwire ko agiye gutwara umwana kwa muganga kandi agiye gutwarwa na wa mumotari ujya amujyana.

Umugabo akaba asanga ko umugore we amuca inyuma agasambana n’umumotari ndetse ari ukumusuzuguza abamotari kuko ngo iyo amubwira aba yaramushakiye umushoferi umutwara kwa muganga.

Umugabo yamaze gutonganya umugore we ,umugore yahise yimuka ajya kurara mu cyumba cy’abashyitsi maze azinduka ahamagara wa mumotari amubwira aho aparika kure y’urugo kugirango umugabo atabona uwo mumotari akaba yamukubita cyangwa agateza ibindi bibazo.

Ese birakwiye ko umugore abwira umumotari amabanga y’urugo?

Umumotari yaparitse aho umugore yamubwiye umugore aje atangira kuganirira umumotari ibyaraye bimubayeho ko yashwanye n’umugabo we kubera motari ndetse yahise yimuka akarara mu cyumba cy’abashyitsi.

Umugore yarazindutse ntiyabanza no gusuhuza umugabo we ahita yigendera mbese ku buryo ubona yiyumvamo cyane umumotari.

Gushaka cyangwa kubaka birakomera kubigeraho ariko kubisenya byoroha nko kurya ushinje cyangwa kunywa amata ufite inyota ,bias kwitonda cyane akantu wita ko ari gato gashobora kukuviraho gusenya urugo rwawe ugatangira guhura n’ubuzima bubi kandi ariwowe ubyiteye.Ikinyamakuru Umusingi kigiye kuyibakurikiranira kugeza birangiye.

Umumotari aragenda yigamba muri bagenzi be ko hari umugore w’umukire ugiye kumukiza ati anyihera amafaranga.

Akongera akavuga ko ajya amujyana za Kabuga umugore amubwiye ko agiye kwivuza agaparika hanze yigipangu akamutegereza kugeza igihe azazira bakagenda ati nayobewe ubuvuzi buba muri icyo gipangu ko nta n’icyapa kihaba cyerekana ko bavura abantu.Ibi bikaba byabaye uyu munsi Kuwa 32 Kanama 2016 ku Kabeza .

Nyuma yahoo twandikiye inkuru y’abasambanye umwe agaca undi inyuma bafitanye abana 4 ,undi yaramurihiye Kaminuza akamushakira n’akazi ubu abantu batangiye kujya baduhamagara ndetse abandi bakatwandikira baduha amakuru nkayo nawe ushatse kuduha amakuru nyayo waduhamagara kuri 0782392114 cyangwa ukatwandikira umusingi1@gmail.com

1,215 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.