umu amakuru-  Hotel y’itorero rya ADEPR ya Miliyari 5 izamarira iki umukirisitu wo hasi wagize uruhari mu kuyubaka? | Umusingi

abanyamakuru  Hotel y’itorero rya ADEPR ya Miliyari 5 izamarira iki umukirisitu wo hasi wagize uruhari mu kuyubaka?

Please enter banners and links.

abanyamakuru

 

ADEPR n’itorero rikomeye ndetse ryakabaye rigeze kure haba mu guteza imbere Abakirisitu bayo cyangwa imiyoborere y’itorero kuko ubu aho tuvugira ibi hari impande zihanganye muri iryo torero.

Ikinyamakuru Umusingi mu isesengura cyakoze gisanga n’ubwo abayobozi ba ADEPR bagaragaje inyuma bujuje ku Gisozi yitwa Dove Hotel haracyavugwa ibibazo byinshi kandi byakabaye bitavugwa.

Ese kuki hari abavuga ko abayobozi ba ADEPR bafite amanyanga?kandi hari ibikorwa bagaragaza barimo gukora?.

abanyamakuru

Hari abavuga ko ADEPR izi nyubako zigize Hotel yabo hari abantu batanzemo amafaranga yabo ubwo iri torero ryatangizaga bank yabo hanyuma ikaza gusenyuka abantu ntibasubizwe amafaranga yabo bamwe mubatanze ayo mafaranga barirukanywe abandi barivamo kubera ibibazo bitandukanye.

Nyuma yaho Sibomana Jean umuvugizi w’iri torero aho avugiye ko abavuga ko izo nyubako zagurishijwe ari ababarwanya cyangwa abakoze amakosa bakirukanwa aho niho byahereye kuko kwirukana umuntu ntumusubize ibye byanze bikunze azakuvuga nabi kandi ibyo avuga biba bifite ishingiro cyeretse mufitanye amasezerano ko nakora amakosa azirukanwa ntasubizwe ibye.

Abanyamkk

Dove Hotel ya ADEPR

Nonese umuntu atanga amafaranga gusa adafite inyungu azabonamo?abayatanze amafaranga ye afite icyo agamije ndetse hari inyungu ashaka iyo ayatanze gutyo warangiza ukamwirukana haba havutse ikibazo cyeretse uwijyanye.

Kugeza uyu munsi haravugwa byinshi kuri bank yari yatangijwe bamwe bayita bank abandi bakacyita ikigega ariko uko bakita kose cyarengeye he?abari bafitemo imigabane barayisubijwe?bazayibona ryari?bazungukirwa amafaranga yabo?ibi n’ibibazo byinshi twifuje kubaza umuvugizi wa ADEPR Sibonama Jean Kuwa 22 Kanama 2016 ariko ntiyatwitaba.

Ikinyamakuru Umusingi iyo gitumirwa ariko nticyatumiwe kubera ko batumiye abo bakoresha mu nyungu zabo ariko cyari kubaza uyu muyobozi ibyo bibazo byose maze abafite urujijo bakamenya uko ibintu bihagaze.

Umwe mu batanze imigabane muri ya bank twavuze utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ariko sha abanyamakuru ko muri ijisho rya rubanda mwagiye mukatubariza igihe tuzabonera amafaranga yacu ko hashize imyaka myinshi aho ntibizarangira gutyo tukaviramo aho?ubu se koko ADEPR yabuze amafaranga yo kutwishyura?muzatubarize rwose dukeneye kuva mu rujijo”.

Hagiye havugwa byinshi cyane nkuko Sibomana yabivuze ariko iyo utumiye itangazamakuru ukarobanuramo uba ugaragaje ko utubahirije ibyo abakozi b’Imana bakwiye gukora kuko umukozi w’Imana ntavangura kandi ntiyihorera nkuko bigaragara muri ADEPR.

Burya ushobora kugira amahirwe yo kujya mu myanya yo kuyobora ariko atariyo mpano yawe kuko umuyobozi mwiza agira ibimuranga (Qualities of a good leader)ntago buri wese yashobora kuba umuyobozi adafite ibyo biranga umuyobozi.

Mu isesengura ryacu twibaza impamvu ADEPR ariyo ihora ivugwamo ibibazo bitandukanye ntibivugwe muri Anglican kandi nabo barabifite ,ntibivugwe muri Catholic kandi babifite ,ntibivugwe muba Adventist kandi babifite no Mubayisiramu niho byigeze kuvugwaho ariko atari cyane kuki ADEPR buri gihe?Sibomana Jean cyangwa Tom Rwagasana umunsi batwitabye cyangwa bagatumira ibinyamakuru byose batavanguye ibi byose bizabazwa kandi ndizera ko bazatanga igisubizo kiza.

Buriya mu bindi bihugu amatorero nkaya afasha abatishoboye ugasanga babatekera bakarya kugirango inzara itabica bakajya kwiba bakica abantu kuko iyo inzara yariye abasore badafite akazi batangira kwiga imitwe yo kwiba ariko iyo yariye afite umutekano ko atari buburare ibisambo byaba bike ,gahunda nk’izo zifasha n’igihugu kuko iyo ubujura bugabanutse uba ufashije na Leta ariko sinzi impamvu ADEPR n’andi madini ntcyo bajya babikoraho.

Iyi nkuru n’isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze gishingiye kubyo cyumva abantu hirya no hino bavuga ariko hagize ushaka kutwandikira yatwandikira kuri Email:umusingi1@gmail.com

 

784 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.