umu amakuru-  Umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi wizihirijwe I Gakenke | Umusingi

Shyaka-aganira-nAbanyamakuru-umuhango-umaze-guhumuza  Umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi wizihirijwe I Gakenke

Please enter banners and links.

Shyaka-aganira-nAbanyamakuru-umuhango-umaze-guhumuza

 

Kuwa 10 Kanama 2016 hijihijwe umunsi Nyafuruka wo kwegereza abaturage ubuyobozi ukaba mu Rwanda warizihirijwe mu Karere ka Gakenke.

Akarere ka Gakenke gaherutse kugira ikibazo cy’imvura nyinshi yahitanye ubuzima bw’abantu ndetse inkangu zikica abantu zikangiza n’imyaka yabo kuri uwo munsi abaturage bari baje kwizihizanya n’abandi bose.

Umuhango ukaba warabereye mu mujyi wa Gakenke aho hari harimo n’imurikagurisha aho abatuarge barimo kugurisha ibicuruzwa bitandukanye byaba ibikorerwa I Gakenke cyangwa ibituruka ahandi.

abaturage_bishimiye_ko_imiyoborere_myiza_begerejwe_ubuyobozi_bibonamo

Abaturage-bi-Gakenke-banacinye-akadiho-bagaragaza-ko-bishimiye-ibyiza-bamaze-kugezwaho-no-kwegerezwa-ubuyobozi

abaturage_bamuritse_ibyo_bakora_bishimira_iterambere_bagezeho

Kwegereza abaturage ubuyobozi nibyo bituma batera imbere nkuko Prof.Shyaka Anastese umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB)yabivuze .

Yakomeje abwira abari bitabiriye uwo muhango ko Aba Perezida b’ibihugu muri 2001 aribwo bemeje ko ubuyobozi bwegerezwa abaturage mu rwego rwo kubafasha mu iterambere.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bagaragaje ibyiza byo kubegereza ubuyobozi aho bavuga ko batagikora ingendo ndende bajya kwivuza ,abana batagikora ingendo ndende bajya kwiga ,isoko ribari hafi ,ibyemezo babifatira mu midugudu no ku Kagali mu gihe cyera bitari byoroshye kubona icyangambwa icyo aricyo cyose.

shyaka-6 (1)

Prof.Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB

Ibi nibyo Prof.Shyaka Anastase ashingiraho akemeza ko kwegereza abaturage ubuyobozi byahinduye ubuzima bwabo ati “urebye aho igihugu kivuye ukareba aho kigeze ubona ko kwegereza abaturage ubuyobozi byatumye bagera ku itera mbere”.

Prof.Shyaka akomeza avuga ko abayobozi hari ibyo abaturage babasaba kubakorera birimo kubaha amazi meza ,Amashanyarazi n’ibindi byinshi iyo abayobozi batabikoze abaturage baba bafite uburenganzira n’ububasha bwo kubabaza impamvu badakora ibikwiye bakabivuga abo bayobozi bagafatirwa ibyemezo.

Meya w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yashimiye abaturage kuba bitabira gahunda za Leta nko gukora umuganda ,gucunga umutekano no gutangira amakuru ku gihe ati “ibyo mukora bigaragaza ko ari mwe muduha icyo gukora kubera ko Leta yanyu nziza yabegereje ubuyobozi”.

Umwe mu baturage mu Karere ka Gakenke witwa Mukanjishi Petronia yabwiye abanyamakuru ko itera mbere afite arikesha Leta ibegereza ubuyobozi nabwo bukabafasha kwiteza imbere.Petronia avuga ko yorora inkoko kandi zimuteje imbere bitewe na Leta izi kubarebera imbere heza kandi akaba afite umutekano.

Yagize ati “udafite umutekano ntacyo wa kora ngo utere imbere aricyo dushimira Leta yacu itwegereza iterambere kandi n’umutekano ari wose”.

Gatera Stanley

2,818 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.