Abanyarwanda barwanye intambara ya Perezida Museveni none barimwa indangamuntu na Passports(Vedio)
— November 26, 2024Please enter banners and links.
Mu gihugu cya Uganda ubwoko bw’Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kwimwa ibyangombwa nkaho atari abene gihugu.
Mu itegeko inshinga rya Uganda harimo ubwoko bwitwa Abanyarwanda ariko kubera hari igihugu cy’itwa u Rwanda ,Aba banyarwanda bimwa ibyangombwa bababwira ngo basubire iwaabo mu Rwanda.Bamwe muri aba banyarwanda bavuga ko bavukiye muri Uganda ndetse ko batazi mu Rwanda bityo bagasaba Leta ya Museveni ko irekeraho kubavangura babita Abanyarwanda bo mu Rwanda.
Nyuma y’uko umwe mu banyarwanda yagurushije imitungo ye ashaka kujya gupagasa mu mahanga akimwa ibyangombwa ndetse n’amafaranga ye barayarya bamwizeza ko bazamuha ibyangombwa byabaye ngombwa kubera akababaro yikingirana mu nzu n’abo yabanagamo nabo baritwika nkuko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda UMUBANO Kayitana Simon abivuga.
Abo bantu bamaze kwitwikira mu nzu Kayitana Simon yahise ashaka umunyamategeko witwa Hon Mukasa Mbidde bashakisha uburyo ikibazo cy’Abanyarwanda cyakemuka bityo nibwo umunyamategeko yabonye ko hari ingingo mu itegeko ivuga ko Abayarwanda bemewe muri Uganda ari abaje muri Uganda tariki ya 1/2/1962.
Byabaye ngombwa ko basaba ko itegeko rihindurwa ariko mbere y’uko rihinduka bisaba ko Abanyarwanda barekana uburyo barengana bityo bahitamo kuzenguruka igihugu bakusanya ibitekerezo by’Abanyarwanda dore ko ari benshi.
Mu minsi ishize nibwo Abayobozi n’umunyamategeko bari ahitwa Gomba aho Abanyarwanda bavuze uburyo barwanye intambara ishyira Perezida Museveni ku butegetsi none bakaba bimwa ibyangombwa.
N’ubwo aba banyarwanda bavuga ko itegeko rigomba guhinduka umuntu uvukiye murei Uganda akaba umwe n’igihugu n’uhamaze imyaka runaka nawe agahabwa ubwenegihugu nkuko mu bindi bihugu bimeze.
Abanyarwanda benshi bemeza ko igitekerezo cyo guhindura itegeko ariyo nzira nziza izabakemurira ikibazo ariko uwitwa Frank Gashumba we avuga ko itegeko ridakeneye guhindurwa ndetse ko Abanyarwanda bakwiye guhindura bakareka kwitwa Abanyarwanda ahubwo bakitwa Abavandimwe ikintu Abanyarwanda barwanije ari benshi aho bavuga ko Abavandimwe atari ubwoko.
Abavandimwe bakomoka kuri nde?umuco wabo n’uwuhe kubera iki ashaka ko Abanyarwanda barekeraho kwitwa Abanyarwanda?kurikira vedio zose ku Omusingi tv.
Gatera Stanley
372 total views, 13 views today
Leave a reply