umu amakuru- Abanyarwanda barenga Miliyoni 8 barahiye ko batazatora Perezida Museveni | Umusingi

Abanyarwanda barenga Miliyoni 8 barahiye ko batazatora Perezida Museveni

Please enter banners and links.

Kuwa 20 Werurwe 2025 Abanyarwanda bo muri Uganda bahuriye mu kitwa UMUBANO bakoze ikiganiro n’Abanyamakuru kuri Speke hotel muri Kampala aho batangarije Abanyamakuru ko ikibazo cyabo kidakemutse mbere y’Amatora batazatora Perezida Museveni.

Abanyarwanda ba Uganda bari mu itegeko nshinga nk’abene gihugu cya Uganda ariko ntibahabwa ibyangombwa nk’indangamuntu na Passports aho bababwira ko bagomba kugura ubwene gihugu cyangwa bagasubira mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Umusingi ndetse na Omusingi TV Umuyobozi w’Umubano Owek Kayitana Simon yavuze ko impamvu bahamagaye abanyamakuru ari ukubabwira ko ikibazo cy’Abanyarwanda ba Uganda kitakemutse kuko Perezida Museveni yari yarasohoye icyandiko kiriho amabwiriza uburyo abantu bose bajya bahabwa ibyangombwa n’Abanyarwanda barimo ariko abanyarwanda bajyayo aho batangira ibyangombwa bakabibima.

Owek Kayitana Simon yagize ati “Tugiye gukomeza gahunda yo kuzenguruka igihugu dusinyisha abanyarwanda bose hanyuma imikono tuzabona tuzajye kuyereka Perezida Museveni tuti aba abantu bararengana barasaba ko itegeko rihinduka article 10 ihinduka ikemerera umuntu wese wavukiye muri Uganda kuba umwene igihugu”.

Owek Kayitana Simon Umuyobozi w’Abanyarwanda muri Uganda ndetse ahagarariye Abanyarwanda mu Bwami bw’Abagande kwa Kabaka

Abajijwe niba batazatora Perezida Museveni yavuze ko nadahindura article 10 Abanyarwanda batazamutora kandi yongeraho ko abanyarwanda barenga Miliyoni 8.

Ikinyamakuru Umusingi na Omusingi TV kandi cyaganiriye n’uwitwa Bakaromba wari uvuye gusaba Passport kubera yari yabonye akazi muri Kenya barayimwima abura amahirwe gutyo.

Bakaromba waje mu kiganiro n’abanyamakuru afite inkoni yavuze ko yari agiye kurwanira mu biro by’abatanga ibyangombwa kubera akarengane yakorewe ariko umunyamategeko Hon Mukasa Mbidde amubwira ko ari icyaha kurwana bityo arabireka asubira iwe ariko ikibazo cye agisangiye n’Abanyarwanda benshi babona amahirwe yo kujya gupagasa hanze y’igihugu ariko bikabananira kubera kwimwa ibyangombwa.

Gatera Stanley

774 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.