Ibindi bimenyetso ko umusirikare wa RDF Habimana Emily arengana byamenyekanye ,Yarasindishijwe hashakishwa icyatuma afungwa
— November 3, 2023Please enter banners and links.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko kimaze kumenyekana hirya no hino mu gukora inkuru zicukumbuye ndetse n’inkuru zivugira rubanda ubu cyamaze kubona ibimenyetso ko Umusirikare wa RDF Habimana Emily yasindishijwe n’umugore w’umugabo agamje ko baryamana.
Nkuko bigaragara mu nyandiko Umugore witwa Nyirabanguwiha Sada yandikiye Umushinjacyaha mukuru wa Gisirikare ndetse na Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare aho avuga ko yasindishije Habimana Emily bararyamana bityo amutera inda ariyo yaviriyeho Habimana gufungwa.
Nyirabanguwiha Sada yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko yasindishije Habimana Emily agamije ko baryamana kuko yamukundaga kandi yabikoze afite undi mugabo n’ubwo baje gutandukana bityo Habimana amutera inda ariko habaho gushidikanye ise w’umwana kuko Nyirabanguwiha Sada yari amaze gutandukana n’umugabo we kandi atazi neza niba inda ari iya Habimana cyangwa umugabo we bityo biba ngombwa ko atanga ikirego kugirango hamenyekane ise w’umwana.Nyirabanguwiha Sada yagize ati “Ninjye wamusindishije ngamije ko turyamana kandi nabanaga n’undi mugabo n’ubwo twatandukanye ariko nsigara nshaka kumenya ise w’umwana bityo ntanga ikirego nibwo habaye gupima AND basanga umwana ari uwa Habimana kandi ntiyamwihakanye .
Ahubwo kubera amakimbirane nyina wa Habimana afitanye n’uwitwa Ntirushwa sinzi ukuntu babimenye ko natanze ikirego bityo banyuze mu witwa Kayilo angira inama yo kurega Habimana none byamuviriyemo gufungwa ariko nandikiye Inkiko za Gisirikare ariko zanze kunyumva sinzi ikindi nakora namwe mwangira inama”.
Nyirabanguwiha Sada na Habimana Emily
Hari abavuga ko umuntu adakwiye kurenganywa kubera imigambi y’abantu bari bagamije kubababza nyina wa Habimana Emily kubera amakimbirane afitanye n’umuturanyi we Ntirushwa ashingiye ku isambu.
Umwe mu baturanyi ba nyina wa Habimana Emily ubu ufunzwe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize at “Uriya muhungu twese tumaze kumva ko yafunzwe twahise tumenya ikibyihishe inyuma n’ibintu inaha twese tuzi aho bituruka ariko n’abamufunze iyo bacukumbura bakaza n’inaha bakabaza bari kumenya ukuri ndumva batari gupfa gufunga umuntu gusa kandi hari ikibyihishe inyuma”.
Nyina wa Habimana Emily witwa Mukamazimpaka Victoire kuwa 30 Ukwakira 2023 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko abasirikare baherutse kuzana umwuzukuru we bavuga ko nyina yamutaye kuri gereza aho Habimana Emily afungiye bityo baramumusigira.
Mukamazimpaka Victoire yakomeje agira ati “Agahinda kagiye kuzanyica kubera kubura uwandenganura kuko umuhungu wanjye nta kindi azira azira amakimbirane mfitanye na Ntirushwa kuko agenda abyigamba kandi inaha nta muntu utabizi dore n’ejobundi baraje bankingirana mu nzu bashushanya umusaraba w’indabo ku muryango w’inzu yanjye ndetse batwara na cash power urebye bashaka kuntwikira mu nzu ariko Imana irahaba none ubu nzakore iki koko?”.
Yakomeje avuga ko ikibazo cye inzego zose zikizi ariko bakirengagiza kubera za ruswa ariko akizera ko umunsi Perezida Kagame yakimenye azamurenganura kuko yumva arenganura abaturage benshi kandi afite ikizere ko amaherezo kizagera kuri Perezida Kagame.
Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kubona inzandiko Nyirabanguwiha Sada yandikiye Urukiko rwa gisirikare ndetse n’Umushinjacyaha mukuru wa gisirikare twashatse kubaza Umuvugizi wa gisirikare Brigadier General Ronald Rwivanga niba ntacyakorwa Habimana Emily akaba yarenganurwa agafungurwa dore ko uwo babyaranye yiyemerera ko yamusindishije agamije ko babyarana bikaba bigeze aho uwo babyaranye afungwa none akaba asaba ko afungurwa ariko bikaba bitadukundiye kuvugana nawe kuri Telephone ye igendanwa.
Turacyagerageza kureba ko byadukundira kuvugisha Ntirushwa ufitanye amakimbirane na nyina wa Habimana Emily ariko ntibiradukundira kubera Telephone ye itanyuramo ariko uwamubona yamutubwirira ko dushaka kumuvugisha akaduha nimero iriho akoresha.
https://www.umusingi.org/en/archives/25547
Gatera Stanley
3,310 total views, 1 views today
Leave a reply