umu amakuru- Icukumbura:Akarengane n’ihohotera mu bitaro bya Kibilizi n’Akarere ka Gisagara bishobora kwirukanisha benshi ,Imanza zimaze guhombya Leta arenga Miliyoni 30 | Umusingi

Icukumbura:Akarengane n’ihohotera mu bitaro bya Kibilizi n’Akarere ka Gisagara bishobora kwirukanisha benshi ,Imanza zimaze guhombya Leta arenga Miliyoni 30

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine mu Rwanda kiyemeje gukora inkuru zicukumbuye kikaba kimaze igihe gicukumbura akarengane n’ihohotera n’ikimenyane mu bitaro bya Kibilizi no mu Karere ka Gisagara aho ibyo bitaro biherereye.

Bifuza ko aka karengane inzego nka RIB,Polisi,Umuvunyi mukuru ,Minisiteri y’Abakozi ba Leta ndetse n’ibiro bya Perezida zinjira mu kibazo cy’Akarere ka Gisagara n’Ibitaro bya Kibilizi zikamenya ukuri ndetse abayobozi bose bagize uruhare mu guhombya Leta bayishora mu manza ndetse no kurenganya abakozi bagakurikiranwa.

Ibitaro kubera imicungire mibi n’imiyoboreremibi y’Ubuyobozi byatumye bamwe mu bakozi bagane Inkiko aho batsinze ibitaro bigategekwa kubeshyura arenga Miliyobi 30 Rwf ariko kubera byabindi Perezida Kagame ajya avuga abayobozi guhishirana byagizwe ibanga biracecekwa.

Umwe watsinzi ibitaro mu rukiko yishyuwe Miliyoni Makumyabiri ne byiri z’Amafaranga y’u Rwanda(2.200.0000) ,undi nawe yishyurwa Miliyoni icyenda (9.000.000Rwf),Undi nawe yishyurwa Miliyoni 2.000.000Rwf ,undi 800.000Rwf nkuko bigaragara muri kopi Ikinyamakuru Umusingi cyashoboye kubona.Umwe mu baturage warenganijwe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yatangarije Ikinyamakuru Umusingi uburyo yakorewe akarengane n’abayobozi b’Ibitaro ndetse na Meya w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome abigizemo uruhare kubera ko Meya yashakaga ko akazi uyu muturage yakoraga mu bitaro ka Principal cashier bagaha mubyara we kandi barakamuhaye.

Uyu muturage yagize ati “Ubu ndi mugihano cyo guhagarikwa amezi 3 ariko nzira akazi nahawe bashaka kukankuramo gahabwe mwene wabo ku buryo namenye ko bakoresheje umukozi mugenzi wanjye arambeshyera ngo naramututse ngo ndamuniga n’ibindi byinshi yambeshye ariko kubera yari ashyigikiwe byahawe agaciro bampagarika mu kazi by’agateganyo amezi 3”.

Izindi dosiye kuri iki kibazo Ikinyamakuru Umusingi kizifiteho kopi zitagaragajwe mu nkuru

Meya w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome

Yakomeje avuga ko ikibazo gitangira hari Invoice uyu muturage/umukozi yakoze zigaragaza ko Theoneste Ndizihiwe umukozi ushinzwe kugura imiti y’ibitaro bya Kibilizi zigaragaza amafaranga yanyerejwe hanyuma bamusaba kuzisiba muri sisiteme bashyiramo izabo zigaragaza ko nta bihombo byabayemo.

Umugore wa Ndizihiwe Theoneste witwa Mariane akaba ashinzwe recovery akaba ariwe wakoze izindi Invoice ndetse akaba ari nawe wabeshye uyu mukozi ko yamututse akamuniga kugirango yirukanwe abone uko arengera umugabo we.

Ibi byaje kujyanwa mu kanama ka Disciplinary bitegetswe na Meya ahubwo basanga nta kosa uwo mukozi yakoze maze Meya Rutaburingoga Jerome akoresha inama ya Nyobozi kuri icyo kibazo ategeka ko agomba guhagarikwa.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 17/11/2021 cyabajije Meya Rutaburingoga Jerome kuri iki kibazo ibivugwa maze atubwira kubaza uwamusimbuye byagateganyo.

Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije niba uwamusimbuye yaba azi iki kibazo ati “Arakizi”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya w’agateganyo Ntaganzwa akaba ari we Gitifu w’Akarere ka Gisagara nkuko Meya Rutaburingoga Jerome yari atubwiye ngo tumubaze ariko tumubajije kuri whatsapp ye asoma ubutumwa ntiyadusubiza.

Ikinyamakuru cyashatse no kubaza Mutegarugori Marianne umugore wa Ndizihiwe Theoneste nawe yanga kudusubiza ku makuru twari tumubajije amuvugwaho guhimbira umukozi mugenzi we ibyaha ndetse no gusiba Invoice ashaka kurengera umugabo ndetse twamenye ahubwo ko ari we wakingiranye mu biro uwo yabeshye.

Ndizihiwe Theoneste n’umugore we Mutegarugori Marianne bavugwa ko aribo nyirabayazana w’ikibazo

Ndizihiwe Theoneste we abajijwe ku kibazo cy’umukozi mugenzi we bahohoteye we n’umugore we kubera Invoice niba hari icyo abiziho avuga ko ntacyo abiziho ahubwo atubaza ati byagenze bite?.Naho DG w’Ibitaro bya Kibilizi witwa Dr Twizeyimana Jean de Dieu ati “Uyu mukozi yahawe igihano gitegenywa n’amategeko n’urwego rwamushyize mu kazi cyo guhagarikwa amezi 3 nyuma yo gucukumbura amakosa yamugaragayeho mu rwego rw’akazi (Imyitwarire mbonezamurimo)aho byaje kugaragara ko yakubise mugenzi we akanamutuka .Ibindi mwabibaza urwego rwamuhaye ibihano.

Naho ibijyanye nibyo avuga ni ukwivana mu kimwaro kandi ntibya byiza gusebya ikigo akorera kuko iyo abona arengana aba yarajuriye inzira bikorwamo arayizi”.

Twabibutsa ko Ikinyamakuru Umusingi kigeze gukora inkuru kuri Koperative y’Abahinzi b’umuceri muri ako Karere yavugwagamo inyerezwa ry’umutungo w’abahinzi ndetse n’iterabwabo bashyirwago ko uzabivuga azamburwa imirima agafatirwa ibihano ku buryo abahinzi baduhaga amakuru bihishe mu bihuro ngo batababona.Hari andi makuru tugicukumbura muri aka Karere nayo tuzabagezaho vuba .

Gatera Stanley

6,482 total views, 5 views today

About author

Related Articles

2 Comments

  1. kanaka November 19, 2021 at 6:30 am

    ARIK9O aka karere menya karabaye agaterera nzamba peee….ibi bibazo byose ko ubona bihombya leta buriya ntaho bihuriye n ubukene bukarangwamo???

  2. MUNYANSHONGORE November 19, 2021 at 6:34 am

    Kandi buriya wasanga abayobozi bako bakubwira ko biriya batabizi???hhhhhh,,cg ko ari nibihuha??
    ubu wasanga kandi abayobiz bari bariho aribo baza gusubiraho ngo ntawe usimbuza ya equipe itsinda??..ariko Banyagisagara mwagorwa kweri…mbonye imbampuv za bukene buhari peee..
    ARIKO IBI BINTU bibab bikwiye gusubirwaho rwose peee

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.